Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Rwamagana bavuga ko babangamiwe no kutagira amazi ndetse, ngo ibi bishobora kuba imbogamizi muri gahunda yo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, benshi bita coronavirus, ubuyobozi bw’Akarare ka Rwamagana bwemeza ko iki kibazo gihari ariko bari gufatanya na Wasac bashaka igisubizo.
Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda umunsi ku wundi itangaza amakuru ajyanye na coronavirus, ndetse zimwe mu ngamba nkuru zo kuyirinda harimo kugira isuku no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, bamwe mu baturage batuye i Rwamagana bahamya ko babangamiwe no kutagira amazi.
Mu baganiriye na Muhaziyacu barasaba ko ikibazo cy’amazi cyashakirwa umuti mu maguru mashya.
Uwashema Shemsa, umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro, yagize ati: “Ko nta mazi tugira se ubwo tuzajya dukara intoki ayo dukuye hehe? Nta mazi tukibona n’ubonye ayo gutekesha arayarondereza ngo adashira, ubu se iyo cororonavirus igeze I Rwamagana ntiyatumara? Badukemurire ikibazo cy’amazi.”
Hari n’abemeza ko ikibazo cy’amazi cyabaye akarande i Rwamagana, barimo Muhizi Anicet wagize ati: “N’ubusanzwe tugira ikibazo cy’amazi, amazi aza rimwe mu cyumweru kandi nabwo bakayatanga nijoro; turifuza ko baduha amazi ibihe byose kugirango natwe tubashe guhangana na coronavirus.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umutoni Jeanne, mu kiganiro yagiranye na Muhaziyacu, nawe yemeza ko iki kibazo bakizi, ndetse ko yanavuganye n’umuyobozi wa Wasac ishami rya Rwamagana, ikibazo ngo ni umuriro mucye utuma hataboneka uburyo bwo gukwirakwiza amazi.
Yagize ati: “Ikibazo kiri hose muri Rwamagana, hafi y’imirenge yose, icyo twabwira abaturage ni uko bakwihangana muri iyi minsi, REG yatanze itangazo ko izasana umuyoboro wa Musha mu minsi ine, uyu ni umunsi wa kabiri, kandi ntabwo twabona amazi tudafite umuriro, umuriro uhari ni mucye cyane, abaturage turabasaba kwihangana bagakoresha ubundi buryo bwose bushoboka babonamo amazi kuko iki kibazo natwe nta kindi twagikoraho ubu, gusa turakomeza kugikurikirana.”
Abaturage barasabwa gukurikiza inama bagirwa zo kurwanya icyorezo cya coronavirus, harimo kwirinda kwegera umuntu nibura hagasigaramo metero imwe, kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi, gukaraba intoki bubahiriza amabwiriza bahabwa yo kugira isuku.





