Abaturage baturiye ikimoteri cya Rwamagana kiri mu Murenge wa Muhazi, mu Kagari ka Karitutu, bavuga ko babangamiwe n’imyanda ihamenwa yageze mu ngo zabo.
Ikimoteri cya Rwamagana kiri mu Mudugudu wa Cyeru, cyatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2006. Ni ahantu hanini hatubakiye harimo imyobo abaturage bavuga ko mbere hacukurwaga amabuye y’agaciro.
Iki kimoteri gikikijwe n’ingo z’abaturage zigera kuri 15 bagabanywa n’umuhanda, muri iyi mihanda ni ho imodoka zitunda ibishingwe zibikuye mu Mujyi wa Rwamagana, Ntunga n’ahandi, zikunze kubimena ari na yo ntandaro yo kwijujutira uyu mwanada batezwa n’ikimoteri.
Ntirenganya Jean de Dieu ni umwe mu baturage bavuga ko umwanda batezwa n’ikimoteri ubangiraho ingaruka mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ati : “Ikibazo ni uko barenze imbago zahagenewe ikimoteri, none bakaba bari gusuka amacupa hanze n’imyanda yose, babisuka aha kandi ni mu ngo zacu, ibintu biratunukira urusazi ruhora rutuma, abana bacu bahora barwaye inzoka.”
Impungenge z’aba baturage zishingiye kandi kuba nta bugenzuzi bukorerwa iki kimoteri kugeza aho hari abana bato bakirirwamo, ibi na byo byemezwa na Senga Sebastien.
Yagize ati : “Hari abana n’abadamu birirwamo ngo baba bashakamo injyamane (ni ibyuma bishaje bajya kugurisha) bajya kugera inaha banduza n’abandi. Icyifuzo cyacu ni uko bakivanaho cyangwa se bakahatwimura bakaduha ingurane.”
Iyi myanda imenwa mu muhanda, hari n’aho imenwa mu masambu y’abaturage.
Umwe mu baturage witwa Kagabo Jacques yeretse Umunyamakuru wa Muhaziyacu.rw imbago z’ikibanza cye n’izi kimoteri, abaturanyi bahamya ko isambu ye imenwamo imyanda kandi itari mu kibanza cy’ikimoteri.
Iki kimoteri gikoreshwa na kampani ebyiri zishinjwe gukura ibishingwe mu ngo, bikajyanwa mu kimoteri.
Imwe muri izi kampani ni yo ifite inshingano zo gutunganya iyo myanda ikavangurwa, ikaba yakorwamo ifumbire cyangwa amakara yo gucana, gusa ngo iyi yo ntigikora, hasigayayemo itwara imyanda mu Mujyi wa Rwamagana Ubuyobozi bwayo bwemeza ko bagenzi babo badakora neza; ari na bo batuma imyanda imenwa mu ngo z’abaturage.
Mu kiganiro kigufi Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yagiranye na Muhaziyacu.rw yemeza ko bagiye gukurikirana kampani yahawe isoko ryo gutunganya iki kimoteri, kugira ngo gikoreshwe neza.
Yagize ati: “Ni ikibazo tuzi, tugiye gukurikirana iriya kampani yahawe ikimoteri kugira ngo barekere aho kumena imyanda mu baturage”
Meya Mbonyumuvunyi ntiyavuze ku kibazo cy’ingurane, ariko abaturage bemeza ko mbere ikimoteri kigikoreshwa neza imyanda itabegereye, nta kibazo bagiraga.






