Hirya no hino mu gihugu hatangijwe icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, bikaba byatangijwe hatangwa ibinini by’inzoka kuva ku bana bafite umwaka umwe kugeza ku bafite imyaka 15.
Mu Karere ka Rwamagana ubu bukangurambaga bwatangirijwe ku ishuri ribanza rya Ecole Primaire Rwamagana Catholique, ahatanzwe ibinini by’inzoka by’ubwoko bubiri kugira ngo bifashe abana mu mikurire yabo.
Ibinini byatanzwe byitwa albendazole ndetse n’ibyitwa praziquantel, nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rwamagana, Uzabakiriho Manasseh.

Yagize ati: “Ni ibinini bikora mu buryo butandukanye ariko by’inzoka, hari inzoka ziterwa n’umwanda bisanzwe, kudakaraba intoki, kutanywa amazi atetse, ariko ibindi bya praziquantel by’umwihariko birwanya inzoka zo mu bwoko bwa bilharziose, zikunda kwandurwa n’abana baba batuye hafi y’amazi, abajya mu bidendezi koga cyangwa se bagiye kuvoma ibizenga by’amazi.”
Uzabakiriho akomeza asobanura ko umwana w’umwaka umwe kugeza ku w’imyaka itanu afata icya albendazole, uwufite itanu kugeza kuri 15 nawe agafata albendazole ariko hakiyongeraho n’ibyo binini bya praziquantel kugira ngo birwanye inzoka ya bilharziose.
Musabyeyezu Gaudence, Umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Kigega, akaba n’umuhuzabikorwa w’abajyanama b’ubuzima mu Kagari ka Nyagasenyi, mu Murenge wa Kigabiro, avuga ko aho abajyanama batangiriye gukora byafashije ubzima bw’umwana n’umubeyi kuko bababa hafi.

Ati: “Ababyeyi ba kera ntabwo bitaga ku bana babo nk’ubu, ubu byahinduye isura, abajyanama basigaye bashishikariza ababyeyi kwita ku isuku y’abana babo, kugira isuku ku mubiri no ku myambaro, ababyeyi ba kera batandukanye n’ab’ubu, kuko nta bajayanama b’ubuzima bagiraga, ariko ubu turabasura, turabashishikariza, buri kimwe cyose cyarahindutse.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, arashishikariza ababyeyi gufasha abana babo bose kugira ngo hatazagira ucikanwa, iyi gahunda biteganyijwe ko izarangira tariki ya 7 Werurwe.
Yagize ati: “Kuko dufite inzego z’abajyanama b’ubuzima batatu muri buri Mudugudu, kugera mu ngo biroroshye. Buri mubyeyi abana bazasangwa mu rugo keretse abiga nkuko mubibona basangwa ku ishuri.”

Visi Meya Umutoni akomeza avuga ko hari gahunda nyinshi ziteganyijwe muri iki cyumweru, harimo ibijyanye no kwirinda malariya, gupima abana uburebure ngo barebe niba nijyanye n’ibiro n’imyaka bafite.
Akomeza agira ati: “Ni urugamba dukomeza kurwana, kugira ngo abana bose bagire ubuzima bwiza, tubapima tubaha n’ibinini by’inzoka, kandi twubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19.”
Uyu muyobozi yongeye ati: “Bituma umwana akura neza, nakura neza aziga neza kandi azagira n’ubwenge mu ishuri, tugabanye umubare w’abana bagwingira nitugira n’imana tugire kuri zeru. Kuko iyo umwana yagwingiye, iyo yagize ibibazo by’inzoka ntibimenyekane kare kumugarura biragora.”
Mu ibijyanye n’imirire mibi, Akarere ka Rwamagan gatangaza ko abana bari mu mirire mibi n’abangwingiye bagabanyutse, gusa abafite uburwayi bufitanye isano n’inzoka bo ngo baracyari.
Uzabakiriho uyobora Ikigo Nderabuzima cya Rwamagana avuga ko ku munsi ku bashobora kwakira abarwayi batanu barwaye indwara ziterwa n’inzoka mu baturage bari hagati ya 150 na 200 bakira ku munsi.







