Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwijeje abaturage kuganira na WASAC kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’amazi akunze kubura muri Kabarore, bigatuma abaturage bishyura amafaranga ari hagati ya 100 na 250Frw ku ijerekani imwe ya litiro 20 ku bayazana ku magare.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard avuga ko muri Kabarore nta kibazo cy’amazi gikwiye kuba gihari kubera hagera amazi akurwa ku isoko ya Minago, ko ubwo byaba biterwa n’uko WASAC igenda isaranganya amazi mu baturage.
Yagize ati: “Muri Kabarore nta kibazo cy’amazi gikwiye kuba gihari, amazi hano muri Kabarore uyakwirakwiza mu baturage ni WASAC kandi twari twagerageje uburyo bwose amazi aboneka ari menshi, avuye ku isoko ya Minago; ubwo ikibazo rero gishobora kuba kiri hagati ya WASAC n’uburyo isaranganya amazi mu baturage. Nta mpamvu n’imwe ituma Kabarore itabona amazi kuko isoko ya Minago twarayongereye kandi amazi anarimo.”
Ibi uyu muyobozi abitangaje mu gihe bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Kabarore II babwiye MUHAZIYACU ko amazi atangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) adakunze kuboneka nk’uko uyu umwe mu baturage abivuga ati: “Amazi akunze kuba yagiye, n’ubu urabona ko nta yahari. Nk’abantu tudafite ibigega ngo dufate amazi y’imvura biratugora kuko iyo aya robine adahari bidusaba guha umuntu ufite igare amafaranga 500 y’u Rwanda akatuzanira amajerekani ane. Mu gihe cy’izuba ryinshi bwo biratugora cyane kuko bidusaba gutanga hagati y’amafaranga y’u Rwanda 800 n’i 1000 y’u Rwanda, biturutse ku kuba amazi ahantu henshi aba yagiye.”
Aba baturage bavuga ko kuba aya mazi ataboneka uko bikwiye bibangamira imibereho yabo ya buri munsi, bagasaba ubuyobozi kubafasha bakayongera muri aka gace.
Visi Meya Sekanyange atangaza ko bagiye kuvugana na WASAC bagakemura iki kibazo kugira ngo nibiba ngombwa ko habaho gusaranganya amazi ahari, bajye babimenyesha abaturage kugira ngo bamenye igihe azira; “ibe ari ingengabihe izwi.”
Yakomeje agira ati: “Ariko nayo twifuza ko amazi agomba kuba ariho amasaha 24 kuri 24 kuko amazi turayafite ku isoko ya Minago; nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma abaturage batabona amazi.”
Visi Meya Sekanyange yanagarutse ku kibazo cy’amavomo rusange yapfuye, by’umwihariko ku riri mu Mudugudu wa Kabarore II avuga ko rizasurwa hakarebwa igisabwa ngo rikorwe.
Kugeza ubu mu Karere ka Gatsibo abaturage bafite amazi hafi yabo bageze kuri 78%, bikaba biteganyijwe ko mu mwaka utaha wa 2024, abaturage bazaba bafite amazi meza ku kigero cy’i 100% binyuze mu mishinga itandukanye irimo uwo kwagura imiyoboro ica mu Mirenge ya Gitoki, Rugarama na Rwimbogo.
Indi mishinga irimo uwo gushyira amazi mu Murenge wa Kageyo ku bufatanye na MLFM, n’umushinga wo gutunganya amazi mu Kiyaga cya Muhazi azagaburira imirenge 12 muri 14 y’akarere kose, indi ibiri ikagaburirwa n’umuyoboro uzaturuka i Nyagatare; bizageza Akarere ka Gatsibo ku kigero cy’i 100% by’abaturage bafite amazi.








