Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mpanga, mu Kagari ka Mushongi barasaba ko umushinga wo kuhira ukorerwa kuri hegitari 20 hifashishijwe ingufu z’izuba wakwagurwa, ukanongererwa ubushobozi kuko ngo kugeza ubu kuhira mu gihembwe cya C hari aho bidashoboka kubera ingufu nke.
Ni umushinga abaturage batangiye kubyaza umusaruro mu gihembwe cy’ihinga cya 2023A wo kuhira kuri hegitari 20 hakoreshejwe ingufu z’imirasire y’izuba. Wakozwe ku bufatanye bw’Akarere ka Kirehe n’ikigo k’Igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije-REMA wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 120.
Abaturage bafite imirima aho uyu mushinga ukorerwa mu Mudugudu wa Mushongi bahamya ko ubafitiye akamaro kuko agace urimo gakunze kwibasirwa n’izuba, ku buryo no mu bihembwe bisanzwe by’ihinga bya A na B hari ubwo kweza bitashobokaga kubera izuba.
Icyakora ubu bamwe mu baturage bafuza ko hakongera ubuso ukorerwaho, bikajyana no kongera ingufu zifasha mu kuzamura amazi; kuko kugeza ubu hari aho kuhira mu gihembwe cy’impeshyi[C] bidashoboka kubera ingufu nke.
Mugabo Fabien wo mu Mudugudu wa Gitoma, mu Kagari ka Mushongi yagize ati: “Turifuza ko uriya mushinga wo kuhira wakwagurwa, ku buryo ubuso bwuhirwa budakomeza kuba hegitari 20 gusa; ibyo bizajya bituma duhinga twizeye umusaruro mwinshi, twihaze mu biribwa, bityo no kwikemurira ibibazo birimo nko kubakira abatishoboye tujye tubyikorera tudategereje inkunga.”
Naho Gatoya Anaclet wo mu Mudugudu wa Ngugu II, yagize ati: “Uriya mushinga wo kuhira mwatuzaniye ni mwiza cyane ariko amazi aba make mu mpeshyi ku buryo guhinga mu gihembwe cy’ihinga cya C bidashoboka, kandi kubera ko ari imirasire ikaba idakora nijoro cyanywa iyo izuba ritavuye ni ikibazo; twasaba ko hagezwa amashanyarazi, hagashyirwa Taransifo; iterambere rishingiye ku buhinzi rikarushaho kwiyongera.”
Mu kiganiro na MUHAZIYACU, Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu kuri ubu busabe bw’abatuye Mushongi,
Yagize ati: “Ni byo ku mushinga wo kuhira wa Mushongi hakozwe hegitari 20 ziratunganywa ubu baruhira, bagira ikibazo mu gihe cy’izuba ko amazi aba makeya kubera ko umurasire uba udasunika amazi menshi, mu by’ukuri kiriya cyari igikorwa cyo gutangira, ariko tujya inama ko abaturage nk’abantu bari kweza, ubushize bejeje ibihembwe bibiri n’iya 3 itaragenze neza cyane; twabagira inama ko nabo batangira kwishakamo ubushobozi kuko ntabwo twakongera guha bariya hari abandi batarayibona”.
“Ubu turi kureba n’abatagerwaho ngo babanze bayibone ariko bariya tuzabegera tubahuze n’abatekinisiye n’abahanga mu by’amashanyarazi turebe ko twakongerera ubushobozi iriya ‘Irrigation’ yabo.”
Akarere ka Kirehe gafite ibice bikorerwamo ubuhinzi buteye imbere, harimo n’ahakoreshwa ikoranabuhanga mu kuhira imyaka ku buso buri ku butaka buhuje mu bice by’imirenge ya Nasho na Mpanga, ndetse n’imishinga yo kuhira imyaka ikomeje kubakwa no bice by’imirenge ya Mahama na Nyamugali; bikajyana na gahunda isanzwe yo kuhira ku buso buto. Kugeza ubu ubuso bwuhirwa mu Karere ka Kirehe bugera hafi kuri hegitari 4000.









