MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Minisitiri Busingye yavuze ku gituma ubutumwa bwinshi buba ari uburengera abagore

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
15/03/2020
Johnston Busingye, Minisitiri w'Ubutabera, akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta.

Johnston Busingye, Minisitiri w'Ubutabera, akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta.

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yasobanuye impamvu abayobozi bakunze kuvugwaho kurengera abagore bahohoterwa, nyamara abagabo ntibavugweho kandi nabo hari abahohoterwa.

Ibi yabigarutseho kuwa gatanu, tariki 13 Werurwe, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwarahizaga abakozi 88, barimo abagenzacyaha 72, mu muhango wabereye mu Karere ka Kayonza.

Mbere y’ibindi byaha, yabashishirarije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivuye inyuma.

Busingye yanenze abakunze kuvuga ko iyo barwanya ihohoterwa baba barwanya irikorerwa abagore gusa, ahubwo avuga ko bikunze kumvikana gutyo kubera abagore ari bo bahohoterwa cyane kurusha abagabo.

Yasobanuye ati: “Iyo urebye imibare, ubona 96 ku ijana bahohotewe ari abagore. Impamvu rero mvuga abagore bahohotewe, mba mvuga murongo icyenda na batandatu [ku ijana], abagabo mbavuga kane ku ijana […] Ntabwo ari ukutabiha uburemere, ni uguha uberemere icyo imibare igaragaza ko ari cyo kiremeye; umwangavu, umukobwa, umugore barahohoterwa ku kigero cya 96 ku ijana, abagabo, abasore bagahohoterwa ku kigero cya kane ku ijana.”

Minisitiri Busingye yavuze ko batifuza uwahohoterwa uwo ari we wese, yaba umugabo, yaba umugore.

Ati: “Icya mbere, nta hohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina rikwiye kubaho, ryakorerwa umugabo, ryakorerwa umugore, turarirwanya, izindi nzego zirabizi, zibifite mu mabwiriza, biri mu mategeko, nta tegeko rivangura ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Yongeye abwira abagenzacyaha ati: “Ariko abagore, kuri 96 ku ijana, dukwiye kubivuga, tukabivuga cyane, kandi tukabirwanya, tukabyanga, tukabitahura, tukabikumira, umunyarwanda akabitinya. Niba tutarakora ku buryo umunyarwanda abitinya, azakomeza abikore.”

Abagore n’abakobwa bumva  amategeko abarengera nabi bagashaka guhohotera abagabo, Busingye yababwiye ati: “Babireke, itegeko rirabahana, umunota uwo ari wo wose itegeko ryabakurikirana, kuko ntabwo rivangura.”

Bikunze kuvugwa ko umubare w’abagabo bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane mu ngo ari munini kuruta uzwi, kubera ko abagabo bakunze guhohoterwa ariko bakarangwa n’ipfunwe ryo kubitangaza.

Aha niho Minisitiri Busingye yagize ati: “Kandi nasabaga ko wa  mugabo we uhohoterwa, nawe imenyekanishe, inzego zishinzwe kugufasha zirahari, ntabwo zizavangura, zizareba ibimenyetso, zikore icyo zigomba gukora, ihohoterwa ryagukorewe.”

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikunze gukorerwa igitsina gore harimo gufatwa ku ngufu, gusambanywa no guterwa inda kw’abangavu, ku bagore mu ngo harimo gukubitwa, gutotezwa, kwicwa n’ibindi. Naho ku bagabo mu ngo higanjemo gukubitwa, gutotezwa, guteshwa agaciro, kuvutswa ubuzima, n’ibindi.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Busingye JohnstonIhohoterwa

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari
Amakuru

Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari

02/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ibura ry’amazi muri Rwamagana, imwe mu mbogamizi mu guhangana na coronavirus

Ibura ry’amazi muri Rwamagana, imwe mu mbogamizi mu guhangana na coronavirus

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU