MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kwibuka26: Imirimo yo gushakisha imibiri muri ‘barrage’ y’i Kayonza yasubukuwe

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
08/06/2020
Gushakisha imibiri mu Cyuzi cya Ruramira byasubukuwe

Gushakisha imibiri mu Cyuzi cya Ruramira byasubukuwe

Igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu cyuzi giherereye hagati y’imirenge ya Ruramira na Nyamirama mu Karere ka Kayonza byasubukuwe kuri uyu wa mbere, tariki 8 Kamena.

Ibi bibaye nyuma y’uko imvura ibaye nyinshi muri Gicurasi ikabangamira iyi gahunda yatangiye byimbitse muri Mata.

Kuri uyu wa mbere mu isubukurwa ry’iki gikorwa, habonetse imibiri itatu y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyongera kuri 218 yari imaze kuboneka ubwo ibikorwa byasubikwaga muri Gicurasi. Kugeza  ubu imibiri yose imaze kuhaboneka ikaba igeze kuri 221.

Mbere, hari habayeho kwifashisha imashini zicukura, zihanga umuyoboro amazi yari mu cyuzi anyuramo, kugira ngo icyuzi gikame. Gusa kubera imvura yakomeje kwiyongera hari aho byageze biba ngombwa ko baba boroheje ikagabanyuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Gatanazi Longin, yabwiye MUHAZIYACU ko ibikorwa byari byasubitswe hamaze gukurwamo abantu 218.

Kubera icyorezo cya Covid-19 kitararangira, Gatanazi avuga ko bagerageza kwifashisha abaturage bake mu muganda, kugira ngo hubahirizwe gahunda yo kwirinda.

Yagize ati: “Mu nkengero zose za ‘damu’ twarahashakiye, ubu aho turi gushakira ni ahantu hasi, cya gihe mu kwa kane dutangira hari hari isayo, ubu hamaze gukamuka.”

Ubu ni ho bari gushakishiriza, ariko hari n’ahandi ku ruhande hari amazi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kiri kubafasha kuhakamura naho kugira ngo bazabashe kuhashakira imibiri.

Gitifu Gatanazi yongeyeho ati: “Ahantu dusigaje rwose bikabije byaba ari ibyumweru bibiri, ariko ubundi twihaye icyumweru kimwe kugira ngo tube tuharangije.”

Icyuzi cya Ruramira, benshi bajya bita kuri “barrage” (baraje), cyacukuwe n’Abashinwa mu myaka ya za 1970 hagamijwe kuhira igishanga cy’umuceri.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, iyi baraje yari hagati ya Komini Kayonza na Kabarondo yajugunywemo imirambo y’Abatutsi bari bamaze kwicwa, gusa hari n’abagiye bajugunywamo bakiri bazima, ku buryo bukekwa ko hajugunywemo abantu basaga 2500.

Abenshi muri bo babaga baturutse mu bice bitandukanye bigize Perefegitura ya Kibungo, cyane cyane Komini Kabarondo, Kayonza, Komini Rutonde ari yo Rwamagana y’uyu munsi, ndetse n’ahandi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KayonzaKayonzaKwibuka26

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026
Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe
Amakuru

Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe

16/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abakora uburobyi bafite ikibazo cy’imitego

Abakora uburobyi bafite ikibazo cy’imitego

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU