Abakorera uburobyi bw’amafi muri Zone ya Gisaka, mu Karere ka Ngoma bafite ikibazo cyo kutabona imitego yabigenewe, bikabangamira umwuga wa bo.
MUHAZIYACU yaganiriye n’abagize Koperative y’abarobyi bo mu Kiyaga cya Mugesera [COPEMU] igizwe n’abanyamuryango 105 bo mu Mirenge ya Karembo, Zaza, Rukumberi na Mugesera.
Ni koperative yashinzwe mu mwaka wa 2012 hagamijwe gukora uburobyi buvuguruye ‘buri kuri gahunda’.
Ndacyayisenga Cédrick, ni mwe mu barobyi bagize iyi koperative ugaragaza ko bafite imbogamizi zirimo no kutagira imitego ikwiye.
Ati: “Mu burobyi hari imbogamizi dufite zijyanye no kubona ibikoresho n’ aho kubigura. Kuva imipaka ifunze ibikoresho byinshi twahise tubibura, imitego dukeneye harimo 4, 4.5 na 5 kuzamura. Hano amahirwe twagize, hari umushoramari watuzaniye bimwe mu bikoresho yakuye mu Bushinwa ariko ibyo bindi byo birakenewe.”
Ndacyayisenga anavuga ko muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 n’imwe mu mitego mike iboneka, igiciro cyayo gihanitse.
Ati: “Mu myaka 5 ishize, umutego waguraga 450frw, none ubu turi kuwugura ibihumbi bitatu, twe twifuza ko imitego iboneka hafi; kandi ikaba ihendutse.”
Bizimana Théogène Umuyobozi wa Koperative COPEMU y’abarobyi bakorera mu Kiyaga cya Mugesera na we agaragaza ko imitego ari ikibazo muri ibi bihe.
Ati: “Twe ducyeka ko iki kibazo cya Koronavirusi (Covid-19) ari cyo cyatumye imitego ya kane, kane n’igice na gatanu ibura, kandi ni yo yemewe gukora mu kiyaga. Kandi kuba tudafite iyo mitego bituma umusaruro tubona uba muke.”

Bizimana avuga ko mbere ba rwiyemezamirimo ari bo bayibazaniraga none ngo bababwiye ko hari ikibazo cyavutsemo.
Ati: “Ubu bazanye mikeya, batubwira ko aho bayikuraga ntayihari. Twifuza ko imitego yaboneka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque avuga ko kuboneka kw’imitego yagenewe gufata amafi bizaca ba rushimusi.
Ati: “Kubera ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 gukemura iki kibazo ntibyahise bikunda. Nihaboneka imitego ijyanye n’igihe bizafasha mu guca ba rushimusi n’abakoresha imitego itajyanye n’igihe ikangiriza amafi.”
Mukasekuru Mathilda, Umukozi ushinzwe ubworozi bw’amafi n’uburobyi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yabwiye MUHAZIYACU ko ibura ry’ibikoresho by’uburobyi ari imwe mu ngaruka z’icyorezo cya Koronavirusi -Covid-19.
Ati: “Muri rusange ikibazo cy’ibikoresho by’uburobyi cyatewe no gufunga imipaka, na yo ni imwe mu ngaruka za Covid-19, ariko twagerageje kujya tubahuza n’abacuruzi bari bakiyifite, ubwo na byo tubyongera mu byafashwa kugira ngo n’ibyo bikoresho na byo biboneke.”
Mu Karere ka Ngoma uburobyi bukorerwa mu biyaga bitatu bya Birira, Sake na Mugesera, hakaboneka umusaruro w’amafi ugera kuri toni 200 mu mwaka.
Ku makusanyirizo 23 y’uburobyi bw’amafi muri Koperative COPEMU ikorera mu Kiyaga cya Mugesera iyo habonetse umusaruro mwiza, haboneka nibura toni imwe y’amafi ku munsi.






