Abashumba babiri bo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, baherutse gukubita umugabo inkoni zikamuviramo gupfa batawe muri yombi.
Kuwa Gatanu w’icyumweru dusoje nijoro nibwo abashumba batatu bakubise umugabo witwa Karangwa Augustin mu Mudugudu wa Bihinga mu Kagari ka Kabarore, bivugwa ko yari yasinze akabatuka bakamukubita, nyuma yo kumukubita inkoni nyinshi uyu mugabo yajyanwe mu bitaro birangira ahapfiriye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore Urujeni Consolée aganira na MUHAZIYACU yavuze ko uyu mugabo yakubiswe kuwa Gatanu nijoro ajyanwa kwa muganga birangira ahise apfa.
Nyuma yaho hahise hatangira gushakishwa aba bashumba uko ari batatu bivugwa ko bamukubise birangira babiri batawe muri yombi mu gihe undi agishakishwa.
Yakomeje agira ati: “Biravugwa ko yasinze akabatuka hanyuma bamukubita bakarwana bikamuviramo gupfa.”
Yakomeje avuga ko abamukubise babiri bamaze gufatwa mu gihe undi umwe agishakishwa, yavuze ko ibikorwa by’urugomo bidasanzwe cyane mu Murenge wa Kabarore.
Urujeni yasabye abaturage kwirinda kwihanira ngo kuko byabazanira ingaruka mbi kuruta uko bajya begera ubuyobozi bukabafasha.
Ati: “Twasaba abaturage ba Kabarore jo bajya banywa inzoga bashobora kubasha kuko bigaragara ko uwo bakubise yari yanyoye inzoga kandi agasagarira bagenzi be kandi nabo bigaragara ko batari aho gusa bari banyoye, ushoboye ashobora kuzireka, ikindi turabasaba kutihanira, ikibazo cyose waba ufite wakigeza ku buyobozi bukakugira inama.”
Aba bashumba kuri ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarore mu gihe iperereza rigikomeje hanashakishwa undi umwe usigaye.






