Kuri sitasiyo ya polisi ya Kamabuye mu Karere ka Bugesera hafungiye umugabo w’imyaka 42 witwa Hakizimana Hassan ukurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside no guhoza ku nkeke umugore baturanye.
Uyu mugabo utuye mu Kagari ka Burenge mu Mudugudu wa Murambo ngo yahoraga abwira umugore w’umuturanyi w’imyaka 37 amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside kugeza ubwo yitabaje inzego z’ubuyobozi.
Mu byo amubwira ngo harimo amagambo agira ati “Wa mucikacumu we waje gushaka hano ushaka iki?”, ngo kandi yabwiraga umugabo w’uwo mugore ati, “Washatse uwo mucikacumu ushaka iki?”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yabwiye MUHAZIYACU ati: “Uriya muntu koko yagaragaye ejo atoteza umugore washatse mu baturanyi amubwira amagambo yuzuye ivangura. Akanayabwira umugabo we amubaza icyo yamushakiye.”
Yakomeje avuga ko rero uwo ukekwaho icyaha “yafashwe ngo abikurikiranweho”. Uyu mugabo yafashwe kuwa gatandatu, tariki 9 Mutarama 2021.
Muri rusange Meya Mutabazi avuga ikibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside kitaherukaga mu Karere ka Bugesera, kuko ubwitabire mu bumwe n’ubwiyunge bwagiye buzamuka uko imyaka yagiye ishira.
Ibi bishimangirwa nuko mu kwezi gushize Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yahaye Akarere ka Bugesera igihembo cy’umwanya wa kabiri ku rwego rw’igihugu mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.






