MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Aho abana bigiraga munsi y’igiti mu myaka itanu ishize, barashima ko babonye amashuri

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
03/02/2022

Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro hari Urugo Mbonezamikurire rwa Cyanya, rwahereye ku ishuri ry’incuke ryigiraga munsi y’igiti, ubuhamya butangwa n’abarimu n’ababyeyi barereraga muri iri shuri bugaragaza ibibazo bikomeye bahuraga nabyo.

Mukarugwiza Alexiane afite abana b’impanga barererwa mu Rugo Mbonezamikurire rwa Cyanya riri mu Kagari ka Cyanya, mu Mudugudu wa Bigabiro, ni umwe mu bayeyi bari bafite abana bigiye munsi y’igiti,

Yagize ati: “Urugendo tugezeho ubu rwaratunejeje nk’ababyeyi, abana bigiraga munsi y’igiti nyuma baza kuduha ishuri ryo kwigiramo abana bakiga bacucitse.”

Uru rugo Mbonzamikorere rwa Cyanya kuri ubu rufite amashuri atatu yigirwamo n’abana 145 bafite imyaka itatu kugeza ku myaka itandatu.

Ababyeyi barera muri uru rugo bavuga ko ibihe baciyemo bitari byoroshye Mutesi Aisha, yagize ati:”Nta hantu twagiraga dusiga abana bacu icyo gihe, n’ubwo ishuri ryigiraga munsi y’igiti twaremeraga tukoherezayo abana bacu, byari ukubura uko tugira.”

Mbere bigiraga hanze munsi y’igiti

Ubuhamya butangwa n’umwe mu batangiranye n’iri shuri ry’incuke, ni Uwamahoro Marie Claire na n’ubu yigisha inshuke, yemeza ko batangiye nta bikoresho bifatika bagiraga abana bakigira munsi y’igiti imvura yagwa bakajya kugama mu nzu z’abaturanyi,

Yakomeje agira ati: “Icyari kigoye cyane ntabwo twari dufite aho dufashiriza aba bana, naho baduhereye ishuri naryo ntiryari rimeze neza, ariko abayobozi babibonye baduha ubufasha batwubakira amashuri abiri, kubera ubushake twari dufite twayinjiyemo ataruzura neza dukomeza gufasha aba bana.”

Rwamuhama Mbonyingabo Faradji ni Umuyobozi w’Urugo Mbonezamikurire rwa Cyanya, avuga ko bafite intego yo gufasha abana bo mu miryango itishoboye,

Agira ati: “Turashima abantu batandukanye bagiye badufasha bakatwubakira ikindi cyumba cya gatatu navuga nka Foundation EET, Woodman Familly, Rotary Club, Jeef Gasana wadufashije akaduha intebe n’ameza biciye muri Tiani’s ltd, Mugisha Emmanuel yatwishyuriye umwarimu, turashima kandi Famille ya Gatete Marie Rose ni we waduhuje n’aba baterankunga, ntitwabura kandi gushima ubuyobozi bwacu bw’akarere bwaduhaye aho dukorera, batwubakira amashuri abiri”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko gahunda yo kubaka ingo mbonezamikurire z’abana bato (ECD) iyo ikozwe n’abaturage yorohereza inzego z’ibanze mu kongera ibikorwaremezo aho abana babona serivisi mbonezamikurire kandi hafi, kuzigama ingengo y’imari yari buzahatangwe na Leta igakoreshwa ibindi nabyo bifitiye inyungu abaturage, guhamya no kongera ikigero cyiza cy’imyumvire kuri gahunda Leta ishishikariza abaturage

Meya Mbonyumuvunyi yakomje agira ati: “ECD ya Kigabiro ndetse na Sovu byahawe ingengo y’imali ingana na Miliyoni zirenga gato 10 ngo imirimo yo kuyubaka irangire ndetse hagurwe n’ibikoresho kuko byagaragaye ko abaturage bari batagifite ubushobozi bwo gusoza imirimo batangiye.”

Ubuyobozi bw’akarere bwemeza kimwe n’izindi ngo mbonezamikurire bazahabwa ibikoresho by’ibanze byunganira iby’ababyeyi bashatse cyane cyane ibifasha mu gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Rwamagana

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026

Ibitekerezo 1

  1. mugisha emmanuel says:
    5 years yahise

    biracyaza kbs ndabona ibintu birikugana aheza

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abahinzi bo muri CAPRORE Intambwe barishimira ko bagiye kubona umusaruro ushimishije

Gatsibo: Abahinzi bo muri CAPRORE Intambwe barishimira ko bagiye kubona umusaruro ushimishije

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU