MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nzige: Ababyeyi barishimira ko abana babo b’inshuke babonye ishuri

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
21/02/2021

Abaturage bo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana baravuga ko bishimiye ishuri ry’inshuke babonye, riri gutuma abana babo biga, ariko ngo mbere ntabwo kwiga byashobokaga kuko ishuri ryari muri kilometero zigera muri enye.

Iri shuri ryiswe Murama Indatwa Nursery School ryubatswe mu Mudugudu w’Agasharu, hifashishijwe imiganda y’abaturage ndetse rinatwara amafaranga agera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi 185 yaturutse mu y’Ubudehe agenerwa imidugudu.

Umwe mu babyeyi witwa Mukakimenyi Epihanie afite umwana w’imyaka 5, uyu ugiye kuba umwaka wa kabiri amugejeje ku ishuri nubwo amashuri yabanje guhagarara kubera Covid-19.

Yagize ati: “Yari umwana ugitinyatinya kubera na hano mu cyaro ariko amaze kuhagera ubu ni umwana ushabutse uzi kwijyana ku bwiherero, azi kubara mu cyongereza no ku byandika; mbega iri shuri ribafitiye akamaro kuko bazajya kugera mu mashuri abanza abana basobanutse.”

Umubyeyi witwa Mukakimenyi Epihanie urerera mu ishuri ry’inshuke ry’i Nzige

Uyu mubyeyi avuga ko bibafasha nk’ababyeyi kugira indi mirimo bakora batuje iyo bazi ko abana barimo kwiga.

Undi mubyeyi witwa Nyirazuba Odette yavuze ko igitekerezo cyo gushinga iri shuri cyavuye mu bitekerezo mu nama y’abaturage, ngo bararebye basanga abana bari kuva mu mashuri abandi bakajya gutangira bakuze kuko ishuri ryabaga kure.

Yasobanuye ati: “Ishuri ryabaga mu bilometero bine, rero twabonaga abana b’incuke batagerayo turavuga tuti reka dushinge ishuri ry’abana batoya kuko ari hagati yacu.”

Nyirazuba Odette yavuze ko igitekerezo cyo gushinga iri shuri cyavuye mu bitekerezo mu nama y’abaturage.

Habiyaremye Theoneste, ni perezida w’ababyeyi barerera mu ishuri rya Murama Indatwa Nursery School, nawe yavuze ko mbere yuko batangiza iri shuri umubare w’abata ishuri hakiri kare n’abatinda gutangira wari utangiye kwiyongera.

Yasobanuye ati: “Muri aka kagari nta shuri ribamo ribanza, by’umwihariko twahereye ku ishuri rito ngo ubushobozi uko buzagenda buzamuka turebe ko twabona ishuri ribanza, duhera kubana batoya kuko ari bo baba bafite intege nkeya ndetse badashobora kumara amsaha menshi batari kumwe n’ababyeyi.”

Ubu bafitemo abanyeshuri 40 bigira mu byumba bibiri, icyo umubyeyi asabwa ni ugutegura umwana akamwohereza afite gurude y’ikoma, ikindi atanga ni inyunganizi ya mwarimu y’amafaranga igihumbi.

Ati: “Icyo twishimira nuko guta ishuri byagabanutse ikindi umubyeyi nta mpungenge akigira zo kujyana umwana ku ishuri, iyo umwana azi kuvuga no kugenda ibyo byonyine bimwemerera ko yamujyana gutangira kw’ishuri.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige Karangwa Alphonse yemeje ko amafaranga yakoreshejwe ari ayari yaragenewe imidugudu muri gahunda y’Ubudehe, gusa ngo ntibyabujije ko abaturage nabo bitabira Umuganda kugira ngo bagire uruhare mu kuyubaka.

Yagize ati: “Ariko ikintu cyose iyo kirimo amafaranga, abaturage tubasaba ko babigiramo uruhare, baterura amatafari, ariko bakagenda basimburana muri iriya midugudu, bakumva ko kiriya kintu ari icyabo, iyo ari icyabo ntabwo cyasenyuka, n’iyo gisenyutse baragisana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige Karangwa Alphonse

Gitifu Karangwa yongeraho ko uruhare rwa Leta ari uko iri shuri ryubatswe mu kibanza cyatanzwe n’Akarere ka Rwamagana, ikindi ngo Leta itanga amahugurwa ku barium bigisha aba bana.

Ku kinyanye n’amahugurwa Karangwa yagize ati: “Ntabwo umuturage yagenda ngo atangire kwigisha nta mahugurwa afite, uruhare rwa Leta rukomeye cyane nuko iyo politiki yo gushyiraho z’ibigo mbonezamikurire ‘ECD’ hagiyeho gahunda hajyaho n’amahugurwa, abantu rero bakajya kwigisha bafite ubumenyi runaka.”

Umurenge wa Nzige ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana, utuwe n’abaturage 15,816, ufite ingo 4,151, ziherereye mu midugudu 29, n’utugari tune. Kuri ubu muri uyu murenge hari amashuri y’inshuke atandatu.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: NzigeRwamagana

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Meya Rangira yasabye abarimu guca ukubiri no gukopeza abanyeshuri
Uburezi

Meya Rangira yasabye abarimu guca ukubiri no gukopeza abanyeshuri

07/10/2026
Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
Uburezi

Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri

06/10/2026
Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi
Inkuru z'ingenzi1

Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi

06/10/2026
Mwarimu atagerejweho kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi- Visi Meya Mukamana
Uburezi

Mwarimu atagerejweho kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi- Visi Meya Mukamana

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Hatangiijwe icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi

Hatangiijwe icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU