Mu Karere ka Kayonza hubatswe ibyumba bishya by’amashuri bizafasha mu guhangana n’ibibazo biri mu burezi, nk’ubucucike no kugabanya ingendo ndede abana bakora bajya ku mashuri, ibyiciro bitandukanye bihuriye ku burezi bw’umwana w’umunyarwanda bigaragaza ikibazo kizakemurwa n’iyi gahunda.
Ababyeyi, abarezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abanyshuri ndetse n’ubuyobozi bo mu karere ka Kayonza, bashima gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya ariko buri gice usanga gifite uko kibona ikibazo n’ikigiye gukemuka ku ruhande rwacyo.
Ubwo hatahwagwa ibyumba by’amashuri bishya 143 by’icyiciro cya mbere byuzuye mu karere hasuwe ibiri mu mirenge ya Mukarange na Murundi, MUHAZIYACU yifuje kumenya icyo ibyiciro binyuranye byiteze kuri ibi byumba.

Katushabe Jovanis ni umwe mu banyeshuri bo mu murenge wa Murundi, yari kuri site ya Mucaca , avuga ko ibi byumba bizafasha abana kurushaho kwitabira ishuri ku bana bigaga kure mu mashuri yisumbuye, anasaba ubuyobozi kuzongera ibyumba by’amashuri y’icyiciro kibanza (Tronc-commun) aho atari kugirango abana boroherezwe.
Ngenabayo Bonavanture ni umurezi mu Karere ka Kayonza, yemeza ko ibyumba by’amashuri bishya bizatuma bakora akazi kabo neza bakabasha gukurikirana abana neza mu gihe cy’amasomo na nyuma yayo.
Yongeraho ko bizanatuma umubare w’abana bata ishuri ugabanyuka.
Yagize ati: “Mu bice by’icyaro cyane, abana benshi bareka ishuri bageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, iyo ugereranyije n’abana barangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza iyo ari 30, mu mashuri yisumbuye harangiza nka batandatu gusa.”
Umwe mu babyeyi avuga ko uruhare rwabo rugaragara cyane iyo umwana yitaweho ku ishuri, kandi ngo ntiyakwitabwaho neza mu masomo ye biga bacukitse.

Murekeyisoni Jeannine ni umuturage wo mu kagari ka Ryamanyoni mu Murenge wa Murundi, yagize ati: “Wa mwana iyo wamwunganiye mu masomo ye iyo ageze mu rugo, ejo ibyo yize abasha kubifata, akabisubiza neza igihe mwarimu abimubajije.”
Passiteri Mbonimana Eliab ni umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Mukarange Protestant, ni ikigo cyatangiye mu mwaka wa 1953; ubu bongerewe ibyumba birindwi bishya bisanga 14 bari basanganywe.
Mbonimana yemeza ko aho bari bageze ibigo by’amashuri bitari bigifite ubushobozi bwo kwakira no kwigisha abanyeshuri neza.

Yagize ati: “Wasangaga ishuri rimwe ry’umwaka wa kane umwaka ushize ryigagamo abana 108, aya mashuri aje kudufasha kugabanya ubucucike, ku mitsindire byari ikibazo kuko kugirango abana bangana batyo bazige batsinde ntibiba byoroshye, ubwo twabonye amashuri abana abagiye kuzamuka batsinde neza.”
Mu kubaka aya mashuri leta yari yiteze ko azagabanya ubucucike mu mashuri, abana bigagaa kure bakagabanyirizwa ingendo bakoraga, ibi bikazatuma umwana wese w’umunyarwanda agerwaho n’uburezi budaheza kandi atavunitse.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yemeza ko hari ibyumba by’amashuri byarangiye hari n’ibindi bikiri kubakwa.
Yagize ati: “Ubu turi mu cyiciro cya kabiri turebe uko turangiza ibi byumba by’amashuri, aho bigeze ni heza twari tumaze iminsi dufite ikibazo cy’ibikoresho ariko ubu bimaze kuboneka, turizera ko tuzatangira amashuri ibyumba byabonetse.”

Mu gihugu hose habarwa ko uyu mwaka w’amashuri uzatangirana n’ibyumba by’amashuri bishya birenga ibihumbi 20, muri ibi byumba hari ibigo by’amashuri byahanzwe bushya kugirango abana bakoraga ingendo ndende zigabanuke.








