MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Zaza nk’igicumbi cy’uburezi mu Rwanda, hizihijwe imyaka 121 Paruwasi imaze ishinzwe

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
02/11/2021

Mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Zaza ni hamwe mu hantu hazwi cyane mu iyobokamana rya kiriziya gatolika, abaturage bavuga ko hari byinshi byahindutse mu mibereho yabo.

Kuri uyu wa mbere Ugushyingo 2021 mu Murenge wa Zaza, hizijijwe imyaka 121 Paruwasi ya Zaza imaze ishinzwe ifatwa nk’igicumbi cy’uburezi nk’uko bisobanurwa na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda na we wari witabiriye uyu muhango, yemeza ko uruhare Kiliziya yagize mu ibwirizabutumwa n’uburezi byafashije cyane abaturage batuye muri iki gice ndetse n’Igihugu muri rusange,

Yakomeje agira ati: “Nka misiyoni ya mbere kwigisha ijambo ry’Imana byatangiranaga n’uburezi mu gitondo bakigisha gusoma no kwandika uburezi bw’ibanze nimugoroba bakigisha ijambo ry’Imana babategurira kubatizwa, ubwo rero niho amashuri yagiye atangira, by’umwihariko hano Zaza niho habanje ishuri rikuru nderabarezi, ryari iryo gutegura abarimu b’umwuga, bazajya bigisha mu mashuri niyo mpamvu Zaza ari igicumbi cy’uburezi, binajyanye n’ubutumwa bwa Kiliziya bwo kwigisha ijambo ry’Imana no kujijura abantu kuko biri mu butumwa bwacu bw’ibanze.”

Aho iyi Paruwasi ya Zaza ishinze, hameze nk’umudugudu wihariye w’ibikorwa by’abihayimana harimo ibigo by’amashuri icyenda, ikigo nderabuzima, ibigo by’abihayimana;  ibi byose bituma Zaza ikomeza kuba umwihariko.

Bamwe mu baturage bahakuriye dore uko babyivugira, Habarugira Déogratien afite imyaka 62, yagize ati: “Mbere wasangaga hari abantu basabiriza kubera ubujiji,ariko aho paruwasi iziye n’aya mashuri abantu babasha kwiga barasobanukirwa, bamenya n’imikorere, ubu abantu barikorera, baroroye tubibwirijwe n’abihayimana bigisha ijambo ry’Imana ariko bakigisha n’uko umuntu yabaho.”

Hari umukecuru ufite imyaka 67 na we warerewe muri iyi Paruwasi ya Zaza, avuga ko iterambere agezeho arikesha kuba yarasobanukiwe n’uko akwiye kumenya Imana kandi akaniteza imbere,

Mukankubana Veneranda ahamya ko igikuru cyane cyahinduye ubuzima bwabo ari aya mashuri ahubatse kuko yareze benshi mu ngeri zose.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma w’agateganyo Kanayoge Alexis yashimye uruhare rwa Kiliziya mu bikorwa bifasha abaturage mu kubahindurira ubuzima,

Yakomeje agira ati: “Turacyafite ibibazo bibangamiye cyane imibereho myiza y’abaturage, nk’ingwingira turacyasaba ko dukwiye gushyiramo imbaraga dufatanyije tukareba ko cyarangira.”

Usibye ibi byavuzwe, abaturage bashishikarijwe kandi kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda asaba abaturage kudatinya urukingo bakikingiza kuko bimwe mu bifasha guhangana n’ubwiyongere bw’iki cyorezo harimo ko umubare munini w’abaturage ubona inkingo zose, maze hakubahirizwa n’ingamba zishyirwaho n’Ubuyobozi zo kwirinda COVID-19.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka NgomaZaza

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Meya Rangira yasabye abarimu guca ukubiri no gukopeza abanyeshuri
Uburezi

Meya Rangira yasabye abarimu guca ukubiri no gukopeza abanyeshuri

07/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Urubyiruko rwa Maranyundo ruvuga ko ruzafatanya na Leta mu kwesa imihigo

Bugesera: Urubyiruko rwa Maranyundo ruvuga ko ruzafatanya na Leta mu kwesa imihigo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU