Nyuma yo gutorerwa imwe mu myanya mu nzego z’ Ubuyobozi no kujya muri njyanama y’Akagari muri manda y’imyaka itanu, urubyiruko rwo mu Kagari ka Maranyundo, Umurenge wa Nyamata ruvuga ko rugiye gufatanya n’Ubuyobozi kugera ku iterambere besa imihigo.
Mu gikorwa cy’amatora y’inzego z’ibanze akomeje kuba hirya no hino mu Gihugu, agaragaramo ubwitabire bw’urubyiruko ruhatanira imyanya imwe n’imwe nka zimwe mu mbaraga zishobora gutanga umusanzu munini mu iterambere ry’Igihugu.
Urubyiruko rwaganiriye na MUHAZIYACU ruvuga ko kuba rwaritabiriye aya matora ari uko nabo bamaze kumva neza akamaro ko kwitabira amatora ndetse bakanemera gutorerwa zimwe mu nshingano zo mu nzego z’ibanze.
Uwera Grace ari mu rubyiruko ruherutse gutorwa ku rwego rw’Akagari muri komite y’Urubyiruko y’Akagari ka Maranyundo, avuga ko muri iki gihe nk’urubyiruko bitabiriye aya matora kandi ko n’abakobwa batasigaye inyuma ngo kuko bamaze gusobanukirwa ko nabo bashoboye.
Avuga kandi ko nk’urubyiruko, biyemeje gufatanya n’Umukuru w’Igihugu mu kwesa imihigo, ati: ‘’Muri iki gihe amatora twarayitabiriye; twese twari duhari. Abayobozi babwiraga abatabimenye, tukabimenya. Muri iki gihe twese twaraje.”
Akomeza agira ati: “Urubyiruko twiyemeje gufatanya na Nyakubahwa Perezida wacu, kugira ngo dufatikanye kwesa imihigo yahize.”
Sadiki Emmanuel uherutse gutorerwa kuba Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko mu Kagari ka Maranyundo asaba urubyiruko rwo muri aka kagari gushyira imbaraga n’umutima ku gikorwa icyo aricyo cyose kigamije iterambere.
Ati: “Twese hamwe nk’urubyiruko dufatanye gufasha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kwesa imihigo no kugera kuri ‘vision’. Icyo dusabwa rero ni uguhuza imbaraga n’umutima mu gikorwa icyo aricyo cyose kigamije iterambere, kidasenya Igihugu ahubwo kigamije kubaka igihugu muri rusange n’ubumwe b’ Abaturarwanda.”
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bushimira urubyiruko rwitabiriye aya matora kandi ko barwitezeho umusaruro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Maranyundo Gasaba Jean Pierre ashima uburyo urubyiruko ruri kwitwara muri iki gikorwa.
Ati: “Turashimira urubyiruko by’umwihariko. Bagaragaje ubwitange cyane, bagaragaje imbaraga zidasanzwe kandi no mu cyizere wabonaga haje kubaho impinduka. Nk’ubuyobozi bw’Akagari dukeneye byinshi, nk’ubuyobozi bw’Inama Njyanama n’uruyoboye Akagari dukeneye inama zabo, kandi izo nzego zose; ari iz’abagore, ari iz’urubyiruko, abafite ubumuga n’abikorera bose nabo turabakeneye.”
Mu matora ari kuba mu turere twose tugize Igihugu by’umwihariko mu Karere ka Bugesera usanga urubyiruko rwaritabitiye ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’ubwitabire bw’urubyiruko mu matora yabajye. Mu Nama Njyanama y’Akagari ka Maranyundo, abagera kuri 60 % ni urubyiruko bikaba bitanga icyizere ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kwesa imihigo bitewe n’ubwitabire bw’urubyiruko mu gutorerwa imyanya itandukanye mu nzego z’ibanze.







