MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Minisitiri w’Intebe yavuze ibintu bitatu kubaka ibyumba by’amashuri bizafasha

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
20/06/2020
Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente atangiza gahunda yo kubaka ibyumba by'amashuri i Nyagatare Ifoto: Primature)

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente atangiza gahunda yo kubaka ibyumba by'amashuri i Nyagatare Ifoto: Primature)

Dr. Edouard Ngirente  Minisitiri w’Intebe yatangirije ku mugaragaro mu Karere ka Nyagatare gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi.

Ni gahunda yatangirije ku ishuri ribanza rya Kabirizi, mu Murenge wa Tabagwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena, yanaberega hirya no hino mu gihugu, kuko  Minisiteri y’Uburezi itangaza ko  biteganyijwe ko mu Rwanda hubakwa ibyumba by’amashuri 22,505 n’ubwiherero 31,932;  kuva ubu kugeza muri Nzeri 2020.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko kubaka ibi byumba by’amashuri  byinshi kandi mu gihe gito, bigamije gusubiza ibibazo bishingiye ku ireme  ry’uburezi.

Yagize ati: “Iyo gahunda yo kubaka amashuri icyarimwe kandi menshi, abanza n’ayisumbiye,  irasubiza ibibazo byinshi bishingiye ku ireme ry’uburezi.”

Yavuze ko  iby’ingenzi  bitatu iyi gahunda izakemura ari ukugabanya umubare w’abana biga  mu ishuri rimwe kugira ngo ishuri rijyemo abana bakeya bashobora kwigishwa  mwarimu agashobora kubacunga neza no kubakurikirana, bikagabanya  ubucucike mu mashuri, kugabanya ingendo  ndende abana bakora bajya ku mashuri no korohereza umwarimu wigisha.

Dr. Ngirente yakomeje agira ati:” Nk’uko mubizi umwarimu wigisha abana 100 mu ishuri rimwe, biramugora kurusha uwigisha 50 cyangwa 40. Muri iyi gahunda rero yo kubaka amashuri, tubizeza ko  irarangira vuba mu mezi  atarenze atatu, tukubaka amashuri arenze ibihumbi 10, Guverinoma y’u Rwanda yabishyizemo imbaraga nyinshi cyane kandi inzego zose turafatanyije.”

Aho yatangirije ku  mugaragaro iyi gahunda yo kubaka ibyumba by’ amashuri i Nyagatare,  Minisitiri w’Intebe  yari kumwe n’abandi  bayobozi batandukanye birimo Prof. Shyaka Anastase Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Gerardine Mukeshimana Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi,  Mufulukye Fred  Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba; n’abandi.

Iri yubakwa ry’ibyumba by’amashuri mu Rwanda hose,  Leta irishyizemo imbaraga  mu gihe kuva hagati mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka hafunzwe amashuri  mu rwego rwo kwirinda Icyorezo cya Koronavirusi-Covid19, bikaba biteganyijwe ko azongera gufungurwa muri Nzeri 2020.

Muri uko kwezi kwa Nzeri,  ni nabwo Leta ifite intego y’uko ibyumba byose n’ubwiherero  bishya bigomba kubakwa;  byazaba byaruzuye.

Image
Dr. Edouard Ngirente yavuze ko kubaka ibi byumba by’amashuri  byinshi kandi mu gihe gito, bigamije gusubiza ibibazo bishingiye ku ireme  ry’uburezi (Ifoto: Primature)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka NyagatarecoronavirusNyagatare

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari
Amakuru

Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari

02/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kaminuza ya Kibungo UNIK yahagaritse abakozi 59  

Hagiye kwitabazwa urukiko ku kibazo cya kaminuza ya Kibungo n’abakozi itarishyura amezi 18

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU