Hahize imyaka itanu muri Kaminuza ya Kibungo havugwamo ibibazo by’ubukungu n’igabanuka ry’abanyeshuri ryasize ibihombo n’ubukene bukabije iyi kaminuza.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 isurwa na minisiteri y’uburezi yerekwa ibibazo bitandukanye birimo imyenda y’abakozi, iya RSSB na RRA, igihombo cya miliyari 2.5 ndetse na miliyoni 360 z’amafaranga y’u Rwanda abarimu bayigurije ikaba itarabishyura.
Ni ibibazo byanakomeje muri iki gihe isi yugarijwe na Coronavirus-Covid19, aho byakomeye ubwo ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwafataga icyemezo cyo guhagarika bamwe mu bakozi ba yo 59.
Aba bakozi bahise bagana umugenzuzi w’umurimo mu Karere ka Ngoma iherereyemo, ahitamo gutumiza impande zombi ngo zibiganireho.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020 nibwo abakozi n’umukoresha byari biteganyijwe ko buhura bakaganira kuri iki kibazo ku biro by’Akarere ka Ngoma.
Amakuru MUHAZIYACU yamenye, ni uko hari hitabiriye abakozi 30 biganjemo abarimu ariko ku ruhande rw’ubuyobozi bwa kaminuza nta numwe witabiriye ndetse banagerageje kuvugisha abayobozi ntibyakunda.
Ibi byatumye aba bakozi basaba umugenzuzi w’umurimo kubaha uburenganzira ikibazo cyabo bakakizamura mu rukiko, ngo kuko barambiwe kumara amezi menshi badahembwa ndetse ubuyobozi butanabereka ingamba zihari zo gukemura iki kibazo.
Umugenzuzi w’umurimo mu Karere ka Ngoma Nzabonimpa Fidèle yavuze ko nk’uko amategeko abibasaba ko iyo guhuza impande zombi hagati y’umukozi n’umukoresha bidashobotse ngo uwatanze ikirego agasaba ko ahabwa uburenganzira bwo kukigeza mu rukiko, abyemererwa.
Yakomeje avuga ko rero we icyo yakoze ngo ari uguha aba bakozi uburenganzira bwo gukomeza bakayirega mu rukiko.
Ati: “Barayirega ibirarane ku mishahara y’amezi 18, imisanzu y’ubwishingizi amezi 35 n’ibindi byinshi cyane bagiye bakora ntibishyurwe.”
Umuyobozi wa kaminuza ya Kibungo Prof. Karuranga Gahima Egide avuga ko kuba abakozi babarega mu rukiko ngo nta kibazo bibateye bitewe nuko batishimiye uko babayeho, yavuze ko icyorezo cya Coronavirus kiri mu byatumye ibibazo bari bafitanye n’abakozi babo byiyongera kurushaho, ngo kuko byanatumye kaminuza ihagarika benshi kubera kutagira amakikoro yo kubahemba.
Umwe mu barimu bo muri iyi kaminuza utifuje gushyira hanze amazina ye yabwiye MUHAZIYACU ko bayihanganiye igihe kinini bizeye ko rimwe ibibazo byabo bizabonerwa umuti ariko ngo bigenda birushaho kugenda nabi.
Ati: “Urebye mu myaka itatu ishize nibwo twatangiye kugira ibibazo hari ubwo twamaraga amezi nk’atatu bataduhemba bakazaduhemba ukwa kane, tukongera tukamara igihe gutyo gutyo ariko guhera umwaka ushize byarushijeho gukomera kuko ntibongeye no guduha na duke baduhaga mbere kandi bakadusaba kwigisha, njye ndabona mu gihe Leta itarinjira muri iki kibazo kitazakemuka vuba.”
Aba bakozi ba Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yahoze yitwa UNATEK, bahuriza ku kuba byibuze bifuza guhembwa ibirarane by’amafaranga yabo bayigurije mu mwaka ushize ubwo nabwo yendaga gufunga imiryango.





