MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Yatawe muri yombi nyuma yo gutekera umutwe umukobwa akamwiba ibihumbi 53Frw

EditorYanditswe na Editor
22/06/2020

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana yafashe uwitwa Ndayisaba w’imyaka 25,  akurikiranweho kwambura uwitwa Musaniwabo Olive w’imyaka 30 amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 53.

Iyi nkuru MUHAZIYACU ikesha Polisi y’u Rwanda igaragaza ko Ndayisaba yafatiwe mu Murenge wa Kigabiro, mu Kagari ka Cyanya, Umudugudu wa Rurembo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kugira ngo Ndayisaba afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe na Musaniwabo.

Yagize ati: “Musaniwabo yaje kuri Sitasiyo ya Polisi avuga ko ku mugoroba wa tariki ya 19 Kamena Saa mbiri yahuye n’abantu babiri atabashije kumenya neza. Abo bantu ngo bamugeze imbere bajugunya hasi ikarito bamusaba kuyibatoragurira, akimara kuyitoragura yahise abura ubwenge.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Musanabera asobanura ko amaze guta ubwenge ba bantu bamubajije nomero ye ya telefoni ndetse banamubaza umubare w’ibanga akoresha.

Ngo yarabibabwiye, amaze kubibabwira nibwo bahise bakuraho amafaranga yari afite bayohereza ku yindi telefoni.

Ati: “Musaniwabo avuga ko yari afiteho amafaranga ibihumbi 53, agaruye ubwenge yatekerereje musaza we ibyamubayeho bajya mu kigo cy’itumanaho bakurikirana umuntu wiyoherereje amafaranga basanga yagiye kuri Ndayisaba.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko ikigo cy’itumanaho cyafatanyije na Polisi gukurikirana Ndayisaba agafatwa  tariki ya 20 yahise afatwa.

Gusa Ndayisaba na we amafaranga akimara kugera kuri telefoni ye yahise ayohereza ku wundi muntu ukirimo gushakishwa n’inzego z’umutekano.

CIP Twizeyimana avuga ko ubwambuzi bushukana bwari busanzwe buvugwa mu Karere ka Rwamagana, ariko ibyabaye kuri Musaniwabo byo ngo ni ubwa mbere bihabaye.

Yasabye abaturage kwirinda abantu bose bagenda babwira ibintu bidasobanutse bagamije kubambura, kandi hagira uwo bibaho akihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano.

Yagize ati “Hari abantu bafite ingeso yo kugera imbere y’umuntu cyane cyane imbere y’abagore bagata hasi ikintu noneho bakabashuka ngo bakibatoragurire, igihe arimo kugitoragura bakamushikuza ishakoshi bakiruka; aba tumaze iminsi tubafata byari bitangiye gucika.”

Ndayisaba na we ntasobanura neza uko amafaranga ibihumbi 53 yaje kuri telefoni ye n’uko yahise ajya ku wundi muntu atanashaka kuvuga. Gusa inzego z’umutekano ku bufatanye n’ikigo cy’itumanaho zamaze kumenya uwo muntu ubu arimo gushakishwa.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka RwamaganaRwamagana

UMWANDITSI

Editor

Editor

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Hagaragaye indwara mu nzuri bikekwa ko ari uburenge

Kayonza: Hagaragaye indwara mu nzuri bikekwa ko ari uburenge

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU