Umwarimu witwa Ufitamahoro Gratien wigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Byimana mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, nyuma yo gufatwa yibye imashini za tablets mu biro by’umuyobozi w’ikigo.
Byabaye kuwa gatandatu tariki ya 01 Gicurasi, aho ngo abarinda ikigo basanze yamennye idirishya ryo ku biro by’umuyobozi w’ikigo, akaza kuzifatanwa ageze muri gare ya Kabarondo, ubwo ngo yageragezaga gutorokera i Kigali.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascene, yabwiye MUHAZIYACU ko byabaye mu masaa kumi n’imwe za nimugoroba, ati: “Ariko abazamu bari bahari nabo barakurikiranye babona ko yabikoze akazijyana, batanga amakuru hanyuma arashakishwa ahita afatwa mu masaa kumi n’ebyiri.”
Visi Meya Harelimana atangaza ko iyi myitwarire “igayitse” batari bayimenyereye, ndetse ngo ni ubwa mbere bibabayeho, uwugaragayeho iyi myitwarire akaba ari umwarimu mushya watangiye akazi kuri 18 Gashyantare uyu mwaka.
Yagize ati: “Ntabwo ari ibintu rusange twavuga ngo turitirira abarimu bose, ubwo nyine ni kamere y’umuntu umwe uje agasibanganya isura nziza abarezi bacu bari basanganywe, kuko mu barimu dufite bagera mu 3,000 ni ubwa mbere twakumva ikintu nk’icyo cy’umurezi wagerageza kurigisa umutungo w’ikigo muri ubwo buryo, ubwo nibimuhama azabihanirwa.”
Uyu muyobozi atangaza ko hari tablets zatanzwe mu bigo byose ariko hakaba n’izihariye zatanzwe mu bigo bidafite umuriro, kugira ngo zifashe abana gukoresha imashini, bamenyerezwe ikoranabuhanga, kuba ari ntoya byoroha kuzijyana kuzicaginga.
Izi tablets umwarimu yari agerageje kwiba, ikigo cyari cyarazihawe ku bufatanye n’Imbuto Foundation.
Kuri ubu uyu mwarimu Ufitamahoro afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarondo, ubu urwego RIB rukaba ruri kumukoraho iperereza.






