MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Urugero rwa Mukamusonera mu buhinzi buvuguruye

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
04/05/2021
Mukamusonera asigaye ari umuhinzi w'icyitegererezo mu Kagari ka Ndatemwa

Mukamusonera asigaye ari umuhinzi w'icyitegererezo mu Kagari ka Ndatemwa

Abaturage bo mu Murenge wa Kiziguro mu kagari ka Ndatemwa baratozwa kugana iy’ubuhinzi buvuguruye bava muri gakondo yo kuvangavanga imyaka bitabaha umusaruro mwinshi, Mukamusonera Victoria ni umwe mu batanga ubuhamya bw’uburyo yari asanzwe ari mu cyiciro cy’abafashwa none umurima we ubu ukaba ari wo cyitegererezo mu buhinzi bwa kijyambere.

Mukamusonera Victoria ni umuturage ufite ubutaka buto, bwagizwe umurimashuri kugira ngo abaturage bo muri Ndatemwa bige uko nabo bakwigira kandi bahereye ku butaka bafite n’iyo bwaba ari buto.

Ubutaka bwa Mukamusonera ahangana n’ intambwe 20 kuri 20, muri iki gihembwe cya 2021B hahinzemo ibishyimbo ku buryo bwa kijyambere, biteye ku murongo.

Mukamusonera yabwiye MUHAZIYACU ko mbere y’uko atangira guhinga muri ubu buryo yari umuntu uhingira inkono ye gusa, ariko kuri ubu ngo hari icyo yabwira abandi bahinzi.

Yagize ati: “Iyi gahunda batwigishije nabonye ari nziza, uhinga ibishyimbo bitegeranye bikabasha gushisha, bikabasha gushoga cyane. Mbere twahingaga ibyegeranye bimwe bikaryamira ibindi, bikabora bigapfa, nicyo gituma nsaba abandi baturage kuyoboka ubu buhinzi bwa kijyambere.”

Uyu murimashuri uri muhanda, impamvu yo kuwushyira hafi y’aho abahisi n’abagenzi banyura ngo ni ukwereka ku buryo bworoshye, abaturage bandi ko ibyo babwirwa bishoboka kandi bikorerwa mu murima w’uwo bazi neza ko nta butaka bunini yagiraga, akaba kandi yari umukene bose bazi, ikiyongeraho ni uko uwo muturage bamuha umuganda wo guhinga ku buryo bwa kijyambere.

Mu rwego rwo gufasha abaturage kuva mu bukene aribo babigizemo uruhare kandi, hifashishijwe ibyo basanzwe batunze ahubwo bakerekwa uko babibyaza umusaruro, hari umufatanyabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, wiyemeje gushyira muri gahunda imishinga nk’iyo yo gufasha abaturage kwikura mu bukene.

Umuyango Plan International Rwanda utera inkunga amashyirahamwe yo hirya no hino mu gihugu ni wo wateye inkunga aba bahinzi binyuze mu buryo bw’imirimashuri, binyuze mu mushinga wawo kuri ubu ukurikiranwa n’Urugaga Imbaraga, muri aka kagari ka Ndatemwa hatoranyijwe abaturage batandatu imirima yabo ihingwa mu buryo bwa kijyambere, ubu bakaba bategereje umusaruro.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: GatsiboKiziguroPlan International

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Umugore yiyahuye asiga yandikiye umugabo we icyabimuteye

Kayonza: Umugore yiyahuye asiga yandikiye umugabo we icyabimuteye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU