MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Batandatu bafatanwe litiro 136 za Kanyanga

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
22/11/2026

Abantu batandatu barimo abagore babiri bafatiwe mu Karere ka Kirehe bakekwaho gutunda no gukwirakwiza inzoga itemewe ya kanyanga, bafatanwa litiro 136 zayo.

Bafashwe mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, mu Mudugudu wa Gatari, Akagari ka Nyakerera, Umurenge wa Kigarama, mu gikorwa cyakozwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda, inzego z’ibanze, iz’umutekano n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP HAmdun Twizeyimana, yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru afasha mu kurwanya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge.

Yavuze ko hari abifashisha amacupa asanzwe akoreshwa mu kubika amazi n’ibindi binyobwa kugira ngo bajijishe inzego z’umutekano, ndetse hakaba n’abishyurwa kugira ngo bafashe abakwirakwiza kanyanga kubona inzira banyuramo batabonetse.

Yasobanuye ko hari kanyanga yinjiye mu Karere ka Kirehe iva muri Tanzania, ashimangira ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano buzakomeza kugira uruhare mu kuyirwanya.

Aba bantu batandatu n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe Sitasiyo ya Polisi ya Kigarama, kugira ngo bakomeze gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Polisi y’u Rwanda yongeye gusaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge no gutanga amakuru ku babikora, ababicuruza n’ababikwirakwiza, kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abantu no ku mutekano rusange.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Kongera kugirirwa icyizere biranshimishije ariko ni umukoro ukomeye – Niyonagira Nathalie
Amakuru

Kongera kugirirwa icyizere biranshimishije ariko ni umukoro ukomeye – Niyonagira Nathalie

21/11/2026
Kirehe VC yatsinzwe na REG, Police na Kepler zegukana intsinzi muri Shampiyona ya Volleyball
Amakuru

Kirehe VC yatsinzwe na REG, Police na Kepler zegukana intsinzi muri Shampiyona ya Volleyball

21/11/2026
Intore 745 zo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara zinjiye mu zindi 5,018
Uburezi

Intore 745 zo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara zinjiye mu zindi 5,018

21/11/2026
Abafite ubumuga bwo kutabona bishimira ko bashobora gutora bifashishije inyandiko yihariye
Amakuru

Abafite ubumuga bwo kutabona bishimira ko bashobora gutora bifashishije inyandiko yihariye

21/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU