MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Intara y’Iburasirazuba ifite abanyeshuri batandatu muri 30 batsinze mu kuvuga neza Icyongereza

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
20/07/2026

Abanyeshuri batandatu biga mu bigo byo mu Ntara y’Iburasirazuba bari mu 30 bahize abandi mu marushanwa y’Igihugu y’Icyongereza azwi nka “The Orator English Competition” bahembwe kujya mu Bwongereza kwihugura no kwishyurirwa amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka umwe.

Aba banyeshuri batoranyijwe mu 120 bari bageze ku rwego rw’Igihugu, nyuma rw’aya marushanwa ategurwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), agamije guteza imbere ubushobozi bw’abanyeshuri mu kuvuga Icyongereza, kwandika no gusobanura ibitekerezo byabo mu ruhame. Ni amarushanwa yabaye kuri iki Cyumweru i Kigali, aho abanyeshuri bayitabiriye ari abo mu mashuri ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano.

Mu banyeshuri bakomoka mu Ntara y’Iburasirazuba batsinze harimo Mbonimpaye Jean de Dieu wo mu Karere ka Kirehe (ES Rusumo), Gakire Ganza Joshua wo mu Karere ka Ngoma (GS Kabare), Ineza Winny Christella wo mu Karere ka Ngoma (Kigarama TSS), Rukundo Elia wo mu Karere ka Kayonza (Kayonza Modern School), Berwa Uwange Ange Joella wo mu Karere ka Kayonza (FAWE Girls) ndetse na Cyusa Arsene wo mu Karere ka Ngoma (GS Kirwa).

Muri aba banyeshuri batandatu batsinze mu Ntara y’Iburasirazuba, batatu muri bo ni abo mu bigo byo mu Karere ka Ngoma.

Ni mu gihe abanyeshuri 30 batsinze ku rwego rw’Igihugu, bahembwe kuzamara ibyumweru bibiri mu Bwongereza bahugurwa mu Cyongereza, banishyurirwe amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka umwe, mu rwego rwo kurushaho kongera ubumenyi bwabo.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko aba banyeshuri babaye urugero rwiza ku bandi, ashimangira ko kumenya Icyongereza bifasha abanyeshuri no kurushaho gutsinda andi masomo yigishwa muri urwo rurimi.

Yagize ati: “Bazagaruka ari intangarugero ku bandi kugira ngo na bo bashyiremo umwete. Icyongereza ni cyo twigishamo gusa iyo ururimi barwumvise bakarushaho kurumenya n’ibyo biga bindi yaba imibare, siyansi, barushaho kubimenya kuko biri muri urwo rurimi.”

Mu banyeshuri bose 30 batsinze, 15 ni abo mu cyiciro rusange (O-Level) mu gihe abandi 15 ari abo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A-Level).

Mutara Anabella wo kuri Lycée Notre-Dame de Cîteaux, wabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko iyo ntsinzi imwongereye icyizere, ati: “Ibi birampa icyizere ko nakora n’ibindi birenze ibi kandi ubu ni bwo urugendo rutangiye kuko kumenya ururimi ni uguhora wiga.”

Na Mbonimpaye Jean de Dieu wo mu Karere ka Kirehe wabaye uwa kabiri, yavuze ko gutsinda byamwigishije kudacika intege, ati: “Icyo nakuyemo ni ukudacika intege kuko iyo nza kuba narabivuyemo simba ndi aha ubu mu Cyongereza gike cyanjye nzi niba mbashije gutsinda birampa icyizere ko n’ibindi nzabikora kandi nimva hanze hari ubundi bumenyi nzunguka bityo nkakomeza kwihugura.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yasabye aba banyeshuri gukomeza kwihugura mu ndimi mpuzamahanga, avuga ko ari imwe mu ntwaro zibafasha guhangana ku isoko ry’umurimo no ku rwego mpuzamahanga.

Aya marushanwa ateganyijwe kujya aba buri mwaka, yitabirwa n’ibigo byose bya Leta n’ibikorana na Leta ku bw’amasezerano.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na NESA bugaragaza ko abanyeshuri benshi bagifite imbogamizi mu gusoma no gusobanukirwa Icyongereza, ibintu bituma aya marushanwa afatwa nk’imwe mu nzira zo kongerera urubyiruko ubushobozi muri uru rurimi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Inkeke ku mitangire ya serivisi mu Rwanda: Ubushakashatsi
Inkuru z'ingenzi1

Inkeke ku mitangire ya serivisi mu Rwanda: Ubushakashatsi

10/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026
Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza
Amakuru

Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza

03/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bill Gates yavuze uko AI izafasha Afurika, ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu buvuzi

Bill Gates yavuze uko AI izafasha Afurika, ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu buvuzi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU