MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Ishuri rya Gakoni ryari ryarafunzwe kubera imyigaragambyo ryafunguwe, 17 birukanywe burundu

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
27/02/2021
Abanyeshuri 15 ba Gakoni Adventist College. (Ifoto: Impact Hope)

Abanyeshuri 15 ba Gakoni Adventist College. (Ifoto: Impact Hope)

Nyuma y’ibyumweru bibiri ishuri ryisumbuye rya Gakoni Adventist College rifunzwe by’agateganyo kubera hari abanyeshuri bari bateje imyigaragambyo, Akarere ka Gatsibo karatangaza ko ubu abanyeshuri bagarutse ku ishuri kugira ngo bakomeze amasomo, usibye 17 birukanywe burundu.

Tariki 9 Gashyantare abanyeshuri bose bo muri iki kigo barigaragambije bamenagura ibirahure by’aho barara, ku mashuri ndetse no ku biro by’ishuri babitewe nuko hari umunyeshuri wari umaze gusohorwa mu kigo na polisi.

Iyi myitwarire ni yo yatumye iki kigo gifungwa kugira ngo kibanze gisubizwe kuri gahunda, ndetse 16 bahise batangira gukurikiranwa n’urwego rw’Igihuu rw’Ubugenzacyaha –RIB.

Iki ikigo giherereye mu Murenge wa Murambi kibarizwamo abanyeshuri 376, ariko 88 muri bo ni bo banyarwanda gusa, naho abandi 288 bakomoka mu nkambi z’impunzi z’Abanyekongo ziri Gihembe na Nyabiheke.

  • Icyatumye abanyeshuri b’i Gakoni bigaragambya bikanabaviramo gufunga ishuri

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagiranye na MUHAZIYACU yavuze ko abanyeshuri batangiye kugaruka mu kigo kuwa gatanu tariki 26 Gashyantare, ndetse bose bagomba kuba bari mu kigo bitarenze ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 27 Gashyantare.

Yavuze ko muri 16 bari bari gukurikiranwa na RIB ku bwo guteza imyigaragambyo, umunani bamaze kurekurwa cyane cyane kubera ko batarageza imyaka 18 kuko amategeko ateganya ko badashobora gukurikiranwa bafunze.

Yagize ati: “Ba 16 twafashe icyemezo cyo kubirukana burundu ntawuzagaruka mu kigo. Ubutabera buracyabakurikirana ariko bose hamwe uko ari 16, na nyirabayazana wa 17, bose barirukanwe.”

Yakomeje avuga ko hari n’ibyo basabye ubuyobozi bw’ikigo gukora, harimo gusana ibyari byangiritse, kuri ubu barabikoze, ariko nabo bakozemo amavugurura, dore ko uwari ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri bamaze gushyiraho undi, uwushinzwe amasomo nawe utari uhari nawe ubu yashyizweho.

Meya Gasana yatangaje ko nyuma yo gufungura ishuri abayobozi ku rwego rw’Akarere bagize inama y’umutekano yaguye basuye aba banyeshuri kugira ngo babaganirize bababwire ko ibyo bakoze atari byo.

Ati: twagiye kuganira nabo tubabwira ko ibyo bakoze atari byo, tunabereka inzira haramutse hari n’ikibazo bashobora kunyuramo kugira ngo bashobore kumvikanisha ikibazo bafite. Inzira zose zirahari, inzira yo kwigaragambya mu Rwanda ntiyemewe, kuko n’undi uzabigerageza usibye gukurikiranwa mu butabera ni uguhita birukanwa rwose.”

Kuwa gatanu tariki 26 gashyantare hari hamaze kuza abanyeshuri 212 bo mu nkambi ndetse na 33 b’abanyarwanda. Uyu munsi kuwa gatandatu, tariki 27 Gashyantare bose bagomba kurara mu kigo.

Uku niko ibirahure byari byamenwe n’abanyeshuri bigaragambije

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: GakoniGakoni Adventist CollegeGatsiboMurambi

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
Kaminuza ya RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 82 basoje amasomo y’ubuhinzi burengera ibidukikije
Uburezi

Kaminuza ya RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 82 basoje amasomo y’ubuhinzi burengera ibidukikije

19/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Umwarimu yahinze umurima w’imbuto abanyeshuri n’abaturage barira ubuntu

Kayonza: Umwarimu yahinze umurima w’imbuto abanyeshuri n’abaturage barira ubuntu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU