Kuwa Kabiri tariki ya 9 Gashyantare nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bubigiriwemo inama na Minisiteri y’Uburezi bwafunze ishuri ry’isumbuye rya Gakoni Adventist College.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma yaho abanyeshuri bose bo muri iki kigo bigaragambije bakamenagura ibirahure by’aho barara, ku mashuri ndetse no ku biro by’ishuri babitewe nuko hari umunyeshuri wari umaze gusohorwa mu kigo na Polisi.
Imiterere y’ikibazo
Mu mpera z’icyumweru gishizwe Polisi y’igihugu yagiye gusobanurira abanyeshuri biga muri iki kigo amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya koronavirusi, mu gusoza ngo hari umunyeshuri wari warananiranye yirirwa akubita abarimu ubuyobozi bw’ikigo ngo bwasabye abapolisi kumwirukana mu kigo.
Mu gushaka kumukura mu kigo neza ngo yarabyanze biba ngombwa ko yambikwa amapingu, mu kumusohora bagenzi be benshi bitambitse imodoka bayitera amabuye kugeza ubwo bayimennye ikirahure.
Umwe mu banyeshuri biga muri iki kigo mu mwaka wa Gatandatu yakomeje abwira MUHAZIYACU ko kubera uburyo abiga muri iki kigo abenshi ari impunzi ngo byoroha cyane gufatira rimwe umwanzuro ngo iyo udakoze nk’ibyo bemeje bose bashobora kukugirira nabi.
Ati: “Bahise badukoresha inama batubwira ko tutagomba kuzasubira mu ishuri na rimwe ngo keretse mugenzi wacu nafungurwa akagarurwa mu kigo.”
Gasana Richard uyobora Akarere ka Gatsibo, yavuze ko kuwa mbere yagiye gusura aba banyeshuri ku ishuri agezeyo bamubwira ko bashaka gutaha ngo kuko muri iki kigo bahafatirwa nabi cyane.
Ati: “Twaje kugizenzura dusanga ni urwitwazo, muri icyo kigo harimo abanyeshuri b’impuzi zo mu nkambi Nyabiheke na Gihembe mu banyeshuri 372 abagera kuri 288 bose ni impunzi, wabonaga rero ari abana batari beza badashobotse batagirwa inama.”
Yakomeje avuga ko mu iperereza bari gukora basanze aba banyeshuri abenshi batumviraga ubuyobozi akaba ari naho havuye ibibazo by’inama bagiye bagirwa bakanga kuzikurikiza.
Meya Gasana yakomeje avuga ko nyuma yo kugisha inama Minisiteri y’Uburezi ngo hafashwe umwanzuro wo gufunga iri shuri ngo kuko nta munyeshuri n’umwe wigeze yitandukanya n’imyigaragambyo.
Ku ruhande rwa Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), ivuga ko abanyeshuri basubijwe mu nkambi amahoro.
Igira iti: “Abana bazashakirwa aho bakomereza amasomo nk’uko bari barashakiwe hariya. Abakoze amakosa bo bakurikiranwa nk’undi wese wakoze ibyaha. Ubutumwa tubaha ni ukwirinda urugomo n’indi myitwarire mibi.”









