Abafatira amafunguro ku ishuri (school feeding) mu Karere ka Bugesera bavuga ko byatumye batagikererwa bitewe nuko batakijya gufatira ifunguro rya saa sita iwabo.
Ubwo MUHAZIYACU yasuraga Ikigo cy’Urwunge rw’Amashuri cya Kabeza, byari mu masaha yo gufata amafunguro ya ku manywa.
Abanyeshuri bavuga ko bakiriye neza iyi gahunda ngo kuko yabafashije kwiga neza badakerewe amasomo bitewe n’uko bagiye gufatira iwabo ifunguro rya saa sita.
Zaninka Esperence ahagarariye abanyeshuri b’abakobwa kuri GS Kabeza mu Murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera avuga ko kuba bagaburirwa ku ishuri bituma batakinanirwa ndetse bakaba biga neza kuko bagaburirwa ku ishuri.
Ati: “Natahaga kurya mu rugo nkagaruka naniwe bigatuma ntiga neza ariko ubungubu baratugaburira nyine tukiga neza nta bintu by’ umunaniri dufite.”
Gusa ariko aba banyeshuri bifuza ko bishobotse bajya bahindurirwa amafunguro agasimburanwa na kawunga.
Aha uyu munyeshuri kimwe na bagenzi be batanga urugero ku biryo nk’umuceri byaba ari ibiryo byiza,
Ati: “Kubera turya kawunga gusa ntabwo bidushinisha cyane, wenda bazajya banatugaburira n’umuceri; tugahinguranya na kawunga.”
Harorimana JMV wiga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye, avuga ko iyi gahunga yo kubagaburira ku ishuri yabafashije ndetse ikanafasha ababyeyi b’aba bana ngo kuku nko mugihe cy’ihinga bajyaga basanga iwabo batatetse cyangwa bigasaba umubyeyi kwica imirimo agategura amafunguro ya saa sita ku gihe.
Yagize ati: “Kuba turya ku ishuri ni byiza kuko nkubu mu gihe cy’ihinga ababyeyi babaga bagiye guhinga, ugasanga saa sita turatashye turabwiriwe, ariko ubu ngubu turya ku ishuri usanga ari byiza kuko byorohera n’ababyeyi ntibasibe mu murima ngo bajye kudutekera.”
Harorimana yongeraho ku hari abajyaga kurya iwabo saa sita ntibagaruke bityo ntibashobore gukurikira amasomo y’ikigoroba.
Rwasiromba Napoleon, Umuyobozi wa Gs Kabeza mu Murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera avuga ko gufatira ifunguro ku cyigo bituma abana badakererwa bakagerera ku masomo ku gihe, akavuga ko utarishyuye ariwe ushobora kujya gufatira amafunguro iwabo. Gusa ariko uyu muyobozi avuga ko abadafite ubushobozi bafashwa.
Ati: “Abanyeshuri gufatira ifunguro ku cyigo bituma badacyererwa amasomo, ugasanga amasomo atangirira ku gihe.”
Rwasiromba akomeza asaba ababyeyi ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri bayigira iyabo
Akomeza agira ati: “Icyo dusaba ababyeyi ni uko iyi gahunda bayigira iyabo cyane ko twebwe twasabye ko uw’udafite ubushobozi twajya tumuha ibyo yakora ariko umwana agafatira ifunguro ku kigo.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko gahunda yo kugaburira abana bari kuyishyiramo imbaraga zishoboka mu kugira ngo inozwe, haba ku ruhande rw’ababyeyi ndetse no ku ruhande rw’ibigo by’amashuri.
Gagumba Jacques ni Umuyobozi mu ishami ry’uburezi mu Karere ka Bugesera ahamya ko iyi gahunda yo kugaburira abana bayitezeho umusaruro wo kuzamura ireme ry’uburezi bitewe n’uko abanyeshuri batagita umwanya bajya kurya saa sita mu rugo iwabo.
Ati: “Rero nk’uko ari gagunda ya Leta yo kugaburira abana ku mashuri, natwe muri aka karere twashyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo iyi gahunda izagerweho igire ‘success’ ku rwego rushimishije.”
Yongeraho ati: “Haba ku ruhande rw’ababyeyi b’abana ndetse no ku ruhande rw’ibigo by’amashuri, twese tugomba kubigira ibyacu bityo ireme ry’uburezi rigerweho.”
Gashumba kandi yagarutse ku kuba abanyeshuri bagaburirwa bwoko bw’ibiryo bumwe,
Aha yagize ati: “Kuba abanyeshuri badahindurirwa ni uko iyi gahunda ikiri mu ntangiro kandi n’ababyeyi ntibaragaragaza ko bafite ubushobozi ku kiguzi cyo kuba hahahwa ubundi bwoko butandukanye bw’ibiribwa.”
Ishuri rya G.S. Kabeza rifite amashuri abanza n’ayisumbuye, aho amashuri abanza afite abanyeshuri 1228, mu gihe abiga mu mashuri yisumbuye mu kiciro rusange bangana na 186.
Leta y’u Rwanda iherutse gushora amafaranga asaga miliyari 17 muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi mu Gihugu.







