MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Abakobwa 47 babyaye batarageza imyaka y’ubukure bahawe ibikoresho bizabafasha kwiteza imbere

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
01/12/2021

Ku bufatanye n’umufatanyabikorwa w’Akarere, ‘Plan International’ Ubuyobozi bw’Akarere bwatanze ibikoresho birimo imashini zidoda n’ibikoresho byo gutunganya imisatsi ku bakobwa 47 babyariye iwabo batarageza imyaka y’ubukure.

Ubwo yitabiraga igikorwa cyo gushyikiriza ibikoresho uru rubyiruko kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera Mugiraneza David yasabye abahawe ibikoresho kubibyaza umusaruko kuko bishoboka ko ariyo nzira yabo yo kugera ku bukire bifuza.

Ati: “Ibyo Imana yaguteganyirije biracyahari; niba uzakira inzira yawe ishobora kuba iri muri izi mashini, rero muzikoreshe neza.”

Uyu muyobozi kandi yasabye aba bakobwa babyaye batarageza imyaka y’ubukure kutararikira ibyo badafitiye ubushobozi, ahubwo bakabyaza umusaruro ubufasha bahawe bityo bakazigeza ku byo bifuza.

Mugiraneza yanagarutse ku babyeyi b’aba bakobwa abasaba gukomeza kubitaho, bakabakebura ntibazongere kurangara ngo basubire mu bishuko.

Ati: “Ibyabaye kuri aba bana, byarabaye kandi byabaye amateka. Mubafashe rero ibi bikoresho bahawe babibyaze umusaruro, ariko kandi baracyari batoya mumenye niba yagiye ku kazi, niba yarangaye umuhwiture.”

Abahawe ibikoresho bashimiye Plan International ku nkunga yabateye, basezeranya Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ko batazapfusha ubusa ibi bikoresho bahawe.

Furaha Adelphine ufite imyaka 18 ni umukobwa wabyariye iwabo watewe inda atarageza imyaka 18 y’ubukure; yahawe imashini idoda imyenda maze avuga ko agiye kuyibyaza umusaruro ikamufasha kurera umwana we no kwiyitaho mu mibereho ye ya buri munsi.

Ati: “Iyi mashini mpawe ngiye kuyibyaza umusaruro niteze imbere mpindure imibereho. Nyuma yo kwigishwa nkanahabwa iki gikoresho, ntekereza ko ntazongera gushukwa ngo mbe nakongera kubyara ntabiteguye.”

Bumanzi Alice ni umukozi wa Plan International mu Rwanda yasabye aba bakobwa babaye ababyeyi bakiri bato kwirinda ibishuko,

Ati: “Umuntu rero wese wumva ari mu nkundo zidafite icyerekezo muri abangaba, namugira inama yo kwifata kuko nibwo buryo dufite bwonyine bwizewe.”

Mu Karere ka Bugesera hakomeje ibikorwa byo kubakira ubushobozi abana b’abakobwa baba baratewe inda batarageza imyaka y’ubukure, mu rwego rwo kugira ngo biteze imbere mu mibereho yabo ya buri munsi.

Iki ni igikorwa kibaye ubugira kabiri mu Kwezi k’Ugushyingo 2021, nyuma y’ikindi kiherutse kuba nacyo cyo gutanga imashini zidoda ku rubyiruko rw’abakobwa rwahuye n’ibibazo byo kubyara rutarageza imyaka y’ubukure.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka BugeseraPlan International

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Abakekwaho gutema umunyerondo ikiganza baburanishirijwe mu ruhame

Ngoma: Abakekwaho gutema umunyerondo ikiganza baburanishirijwe mu ruhame

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU