MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Babiri bafatiwe mu cyuho biba ibitabo mu kigo cy’ishuri

EditorYanditswe na Editor
22/05/2020

Ku bufatanye n’abaturage, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi ahagana saa yine za mugitondo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera yafashe uwitwa Byukusenge Janviere w’imyaka 25 na Ndayishimiye Albert w’imyaka 20.

Bafashwe barimo kwiba ibitabo mu ishuri ribanza (Gaseke Primary School), bafashwe bamaze kwiba ibitabo 31. Iri shuri riherereye mu murenge wa Rilima mu kagari ka Ntarama mu mudugudu wa Gaseke.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko abaturage babonye bariya bantu babiri barimo kunyura mu madirishya bahita batanga amakuru.

Ati “Hari mu gitondo nka saa yine abaturage babona uriya musore n’umukobwa barimo kwica idirishya banyuramo binjira mu ishuri. Bahise babimenyesha abapolisi baraza babafatira mu cyuho, basanga bamaze gupakira ibitabo 31.”

CIP Twizeyimana avuga ko bamaze gufatwa bavuze ko bari bagiye kubica bakabikoramo amabahasha (envelops) bakajya kuyagurisha abacuruzi kugira ngo bajye bazipfunyikamo ibicuruzwa abakiriya baza kugura.

Ati “Bavuze ko bari bagiye kubikoramo amabahasha bakayagurisha abacuruzi. Bavuze ko bibandaga ku bitabo bifite impapuro nini, cyane cyane ibitabo byigishirizwamo isomo ry’icyongereza n’ibitabo by’imibare.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yasabye buri muturarwanda kujya afata neza ibikorwa Leta iba yageneye abaturage kuko biba biri mu nyungu za benshi dore ko kuri ririya shuri bamaze iminsi bahibye ibindi bikoresho birimo inzugi. Yibukije abaturage ko biriya bitabo byari bigiye kwangizwa aribyo abana babo bakuragamo ubumenyi ndetse bari kuzakomeza kubyigiramo no mu minsi iri mbere.

CIP Twizeyinama yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe bigatuma bariya bantu bafatwa, asaba n’abandi bose kudahishira abanyabyaha aho bava bakagera.

Byukusenge na Ndayishimiye Polisi yahise ibashyikiriza urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacya (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 havuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Bugesera

UMWANDITSI

Editor

Editor

Izo bijyanye

Kaminuza ya RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 82 basoje amasomo y’ubuhinzi burengera ibidukikije
Uburezi

Kaminuza ya RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 82 basoje amasomo y’ubuhinzi burengera ibidukikije

19/09/2026
RIB yataye muri yombi abandi 46 bakekwaho gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta
Amakuru

RIB yataye muri yombi abandi 46 bakekwaho gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta

17/09/2026
Abanyeshuri 1,097 bakopeye ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye ntibazongera kubisubiramo
Uburezi

Abanyeshuri 1,097 bakopeye ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye ntibazongera kubisubiramo

11/09/2026
Bugesera: Urubyiruko rwakoze umuganda wo gusukura amashuri mbere y’uko atangira
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwakoze umuganda wo gusukura amashuri mbere y’uko atangira

06/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Batandatu batawe muri yombi bari mu burobyi bunyuranyije n’amategeko

Ngoma: Batandatu batawe muri yombi bari mu burobyi bunyuranyije n'amategeko

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU