Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga bo mu Karere ka Bugesera bitabiriye amahugurwa y’umunsi umwe ya gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kuri uyu wa 21 Ukwakira, abahuguwe biyemeje gutanga izo nyigisho mu banyeshuri n’abarezi bo mu bigo bayobora.
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri basaga 180. Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa MUHAZIYACU yaganiriye nabo bavuze ko nyuma y’aya mahugurwa bagiye kwigisha iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda urubyiruko rutabaye mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, cyane cyane abanyeshuri biga mu bigo babereye abayobozi.
Bankundiye Chantal, Umuyobozi wungiriye w’Ikigo cya APEBU Nyamata TVET School, yavuze ko icyo bagiye kwigisha abana ari ukubigisha amateka y’u Rwanda batayagoreka kandi bakabashishikariza kugendera mu murongo mwiza w’Igihugu.
At: “Dukwiye rero kubigisha amateka y’u Rwanda tutayagoreka, kandi cyane cyane tukabashishikariza kugendera mu murongo w’Igihugu, wa Leta y’Ubumwe.”
Harerimana Jean Claude, Umuyobozi w’ikigo cya Vineyard Christian Shool, yavuze ko aya mahugurwa agiye kubafasha kwigisha abana barera kugira ngo biyumvemo Ubunyarwanda bityo bizabarinde gusubira mu mateka ababyeyi babo banyuzemo.
Ati: “Ni ugukora igishoboka cyose kugira ngo aba bana bazabe mu Rwanda rwiza rutarangwa n’amacakubiri, rutarangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Akomeza agira ati: “Turasabwa nk’abayobozi ko tugomba kwigisha umwana akabimenya neza akiyumvamo ko ari Umunyarwanda.”’
Ubwo yafunguraga aya mahugurwa kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi yavuze ko intego y’aya mahugurwa ari ukugira ngo barusheho kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge.
Ati: “Intego y’aya mahugurwa ni ukugira ngo turusheho kwimakaza wa muco w’ubumwe n’ubwiyunge, dushyize imbere ibiduhuza; ari nacyo Bunyarwanda kurusha ibyadutanya bigeye bitandukanye.”
Umuyobozi w’Akarere kandi yashimye ubwirabire bw’aba barezi, dore ko nta n’uwe wigeze abura cyangwa ngo akererwe. Ibintu ngo bitanga icyizere ko inyigisho bahawe bazazigisha abana bigisha bakanazigeza ku bandi barezi.
Nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera biteganyijwe ko hazakurikizwaho guhugura ibindi byiciro birimo Abayobozi b’amadini n’amatorero, gushyiraho za karabu (Clubs) z’ubumwe n’ubwiyunge mu mudugudu; na Ndi Umunyarwanda mu bigo by’amashuri.









