MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

ADEPR yitezweho umusaruro mu guteza imbere ireme ry’uburezi Iburasirazuba

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
13/06/2022

Intara y’Iburasirazuba yiteze ko icyumweru cy’uburezi cyatangijwe n’Itorero rya ADEPR kizatanga umusaruro binyuze mu bikorwa byo kugarura abana bataye ishuri no gukurikirana impamvu baritaye kugira ngo zikemuke ku bufatanye n’ababyeyi.

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Kamena 2022, butangizwa n’itorero rya ADEPR ururembo twa Ngoma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne ashima uruhare rw’iri torero mu gufatanya na Leta mu guteza imbere uburezi.

Ati: “Uyu munsi rero tunejejwe n’uko ADEPR nayo yahisemo iki cyumweru cy’uburezi, biziye igihe kuko umusanzu wanyu urakomeye. Iyo turebye iyi gahunda uko mwayitekereje iki cyumweru n’ibyo muzakoraho, turasanga mugiye kudufasha gusubiza ibibazo by’ingutu duhangana nabyo mu burezi mu Ntara y’Iburasirazuba.”

Umuyobozi mukuru wungirije w’itorero ADEPR, Rutagarama Eugène yijeje ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba kuba intangarugero mu gutanga uburezi bufite ireme.

Yagize ati: “Turabizeza ko ibigo byacu bibarizwa mu ntara y’Iburasirazuba bitazabakoza isoni; twihaye igihe cyo kubikora kandi tuzabigeraho kandi ibitagenda neza turabibona turi gushakisha ingamba zatuma bikira kandi bigakira bikize burundu rwose tukagera ku rwego rushimishije rwo kuba ibigo byacu atari byo bibarizwamo abana bakora urugomo, abana batsindwa ndetse n’ibindi bibi byose, ahubwo ari ibigo bishimishije birereye u Rwanda.”

Niyonsaba Marie Chantal, ni umubyeyi urerera mu rwunge rw’amashuri rwa Nkanga mu Murenge wa Rweru, ishuri riterwa inkunga n’itorero rya ADEPR, avuga ko umusanzu w’iri torero mu gufasha Leta kwita ku burezi rushimishije, aho avuga ko we nk’umubyeyi bimutera imbaraga mu gukomeza gukangurira abana be kwita ku masomo.

Ati: “Ubufatanye bwa ADEPR mu kwita ku myigire y’abana bacu iradushimisha, ibyo rero bigatuma natwe dushishikariza abana kugira ngo bakunde kwiga kandi natwe tukabaha umwanya wo kwiga kugira ngo ejo bazabone aho bigeza.”

Mu gutangiza ubu bukangurambaga bw’icyumweru cy’uburezi guhera tariki ya 13 kuzageza tariki ya 21 Kamena 2022, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Uburezi bufite ireme, ishingiro ry’iterambere rirambye”, abanyeshuri 100 bava mu miryango ifite amikoro make bazishyurirwa ifunguro rya saa sita ribafasha kwiga neza.

Mu Rwanda habarurwa ibigo by’amashuri bisaga 300 bicungwa n’itorero rya ADEPR byifuzwaho kutanga ubumenyi bufite ireme n’indangagaciro za gikirisitu.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: ADEPR

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Meya Rangira yasabye abarimu guca ukubiri no gukopeza abanyeshuri
Uburezi

Meya Rangira yasabye abarimu guca ukubiri no gukopeza abanyeshuri

07/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira

Itangazo rya MUKAMURENZI Annualite ryo gusaba guhindura amazina

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU