MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abacururiza mu isoko rya Rwempasha basaba gushyirirwaho umunsi rizajya riremeraho

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
07/01/2026

Abacururiza mu isoko rya Rwempasha, riherereye mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, barasaba ubuyobozi kubashyiriraho umunsi wihariye w’isoko, kuko byabafasha kubona abakiriya benshi no kongera ubucuruzi bwabo bukazamuka.

Ibi babitangaje bagaragaza ko iri soko rimaze imyaka igera kuri itandatu ryuzuye, kuko ryuzuye mu mwaka wa 2020, ariko kugeza ubu rikaba ritaragira umunsi wihariye riremeraho, bigatuma abacururizi bagorwa no kubona abakiriya bahagije, bityo ubucuruzi bukagenda biguru ntege.

Mukamana Beata, umwe mu bacururizi bacururiza muri iri soko, avuga ko kutagira umunsi w’isoko bituma ubucuruzi butagenda neza, ati: “Ducururiza hano ariko ntitubone abakiriya benshi, kuko abantu batazi umunsi bazahuriraho ari benshi. Hari igihe umunsi wose ushira nta kintu umuntu acuruje, bikaduca intege.”

Undi mucuruzi na we agaragaza ko isoko rifite inyubako nziza n’aho gukorera hameze neza, ariko bikabura umunsi wihariye waryo.

Ati: “Iyo isoko riba rifite umunsi rizwi, abakiriya bava no mu mirenge itandukanye bakahagera. Ubu buri wese aza uko abishakiye, bigatuma tugorwa no kubona isoko rihamye.”

Aba bacururizi banasabira hamwe ko mu isoko rya Rwempasha hakemererwa no gucururizwamo amatungo magufi nk’inkoko, ihene, inkwavu n’andi matungo mato, bavuga ko byatuma isoko rirushaho gukurura abantu benshi, bityo rikagira uruhare runini mu iterambere ry’abaturage n’ubukungu bw’akarere.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwempasha, bavuga ko igitekerezo cyo gushyiraho umunsi w’isoko cyari cyaratekerejweho, aho byari biteganyijwe ko isoko ryajya rirema ku wa Gatatu, ariko bikaba bitarashyirwa mu bikorwa.

Bemeza ko bagiye gukomeza kubikurikirana ku bufatanye n’akarere kugira ngo bigere ku murongo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, na we yemeje ko ikibazo cy’abacururizi bo mu isoko rya Rwempasha bakizi kandi ko bagiye kugikurikirana.

Ati: “Twumvise ibyifuzo by’abacuruzi n’abaturage. Akarere kagiye kubikoraho ku buryo isoko rya Rwempasha rizahabwa umunsi waryo, rikagira umunsi riremaho kandi rikagiramo n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi birimo n’icuruzwa ry’amatungo magufi, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’abaturage.”

Yakomeje asaba abacururizi gukomeza kwihangana no gukorana n’ubuyobozi, ababwira ko gushyira isoko ku murongo bizafasha mu kongera imirimo, kongera umusaruro w’ubucuruzi no guteza imbere imibereho myiza yabo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gupima abakoresha umuhanda banyoye ibisindisha byageze no mu banyonzi

Gupima abakoresha umuhanda banyoye ibisindisha byageze no mu banyonzi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU