MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Inama Leta igira Abanyarwanda mu guhangana n’ikibazo gikomeye cy’izamuka ry’ibiciro

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
05/04/2026
Abanyarwanda barakangurirwa kurya ibiribwa bidatumizwa mu mahanga

Abanyarwanda barakangurirwa kurya ibiribwa bidatumizwa mu mahanga

Leta y’u Rwanda yashishikarije Abanyarwanda kwitabira gukoresha ibicuruzwa bikorerwa hano mu Rwanda no gukoresha imodoka rusange, nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bya peterori.

Ngo aho biri ngombwa ko hakoreshwa ibicuruzwa bituruka hanze, bagakoresha 50% by’ibyo bakoreshaga n’iyo baba babifitiye ubushobozi.

Ibi, byagarutsweho kuri iki Cyumweru, tariki 05 Mata 2026, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence bari mu kiganiro ‘Urubuga rw’itangazamakuru’ aho bagarukaga ku ngamba z’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro bya peterori.

Muri iki kiganiro bagaragaje ko kubera intambara Leta zunze ubumwe za America zifatanyije na Israel zikagaba ibitero kuri Leta ya Iran byatumye Iran ifunga umuhora wa Hormuz unyuzwamo ibicuruzwa bitandukanye, n’ibikomoka kuri peterori aho kuri ubu kuyizana bigoranye.

U Rwanda n’ibindi bihugu byo muri Africa bahise bashaka irindi soko, aho bahise bajya kuyigura mu Buhinde, gusa iyaho ikaba ihenze kurenza iyavaga mu burasirazuba bwo hagati.

Kubera iyo mpamvu, ibicuruzwa mu Rwanda byahise bizamuka, kubera ko Peterori itabaye nke, ahubwo ko iri gukoreshwa ubu ari ituruka kure, na bimwe mu bicuruzwa bitumizwa hanze nabyo bizamura igiciro kubera ko kubizana nabyo bihenze, ibyatumye Abanyarwanda bakangurirwa gukoresha ibicuruzwa bikorerwa hano mu Rwanda, abakora ingendo bakihutira gukoresha imodoka rusange, n’abakoresha ibicuruzwa bikomoka hanze bagakoresha 50% by’ibyo bari basanzwe bakoresha;  ko ibyo byaba ari uguhangana n’iri zamuka ry’ibiciro nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence.

Yagize ati: “Ingaruka z’iyi ntambara turi kuzibona mu byiciro bitandukanye, haba kuzamuka kw’ibicuruzwa, bibe gase, peterori, ibiribwa n’ibindi. Iyo Peterori izamuye igiciro, ibijyanye n’ubwikorezi byose bigirwaho ingaruka, zaba imodoka zitwara abagenzi n’izitwara ibicuruzwa nazo zikiyongera. Ubu rero ni ukujya tugenda ahajyanye n’ubushobozi bwacu, kwihutira gukoresha imodoka rusange. Gufata ingamba biratureba twese nk’Abanyarwanda. Ibicuruzwa bigomba guhenda kuko tubitumiza hanze haba umuceri, isukari. Niyo mpamvu dusaba ko uwaryaga isukari utuyiko tubiri twayo, uyiretse yaba afashije muri izi ngamba, nubwo waba ufite ubushobozi bwo kuyigura. ikindi Abanyarwanda bihatire gukoresha ibicuruzwa tudatumiza hanze, mbese, buri kantu Umunyarwanda yakora kadufasha nk’Igihugu.”

Yakomeje avuga ko kuba ibi bicuruzwa biri guhenda ari intangiriro, kuko batazi aho bizagarukira bitewe n’uko iminsi igenda ihita, ibi bicuruzwa bizakomeza guhenda kurushaho, bitewe n’uko ikibazo kizagenda gikomera;  bityo ko izi ngamba ziri gufatwa ari iz’ingenzi.

Minisitiri Sebahizi agashimangira ko iri zamuka ry’ibiciro rizanagira ingaruka ku bicuruzwa bya hano iwacu.

Yagize ati: “Iyo ibiciro byahenze n’ibiboneka hano iwacu nabyo birahenda, kuko kubigeza ku isoko bitwarwa n’imodoka, ubu ni intangiriro ntabwo tuzi iherezo ryabyo, kuva iyi ntambara yatangira buriya bifata amezi abiri kugira ngo bitugereho, ariko iri ni itangiriro nicyo twabwira Abanyarwanda,  ntabwo tuzi aho bizagarukira, ingamba dukwiye gufata nk’Abanyarwanda twese bizadufasha, nk’ubu Abanyarwanda tugiye inama yo kugabanya 50% by’ibikomoka kuri peterori byadufasha cyane.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yakomeje asaba Abanyarwanda kwihutira gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ku buryo no mu gihe kizaza iki kibazo kitazagira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu, yemeza ko uretse mu mujyi wa Kigali bihaye igihe cy’umwaka cyo gukoresha ibi binyabiziga no mu ntara ari vuba bikahagera.

Yagize ati: “Imodoka z’amashanyarazi zirahendutse cyane, ni nayo nzira dushaka kubinyuzamo ari nayo mpamvu imodoka z’i Kigali nyuma y’umwaka zigomba kuba ari amashyanyarazi, no kujya mu bindi bice turi kuborohereza kuyakoresha, zo ziba zihendutse ugereranyije n’iza Peterori. Dushaka kubaka ubudahangarwa mu bukungu bwacu. Turashishikariza abantu gukoresha imodoka z’amashanyarazi, haba muri Leta n’abandi, abafite imodoka z’amashyanyarazi ubu tuzaborohereza. Umuriro dukoresha uyu munsi ni uwacu, ubu twibutsa abantu ko igihe ari iki ngo hakoreshwe imodoka z’amashanyarazi. Ubu nta moto izongera gutwara abantu itari iy’amashanyarazi, tugiye no kubishyira mu Gihugu hose; kuko nibyo bitworohereza.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko mu Rwanda ikoreshwa ry’ibikomoka kuri Peterori ryazamutse cyane bivuye kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani ku munsi, ubu yari igeze kuri miliyoni ebyiri n’igice; mu mpera zo ku wa Gatanu hakoreshejwe litiro zigera kuri miliyoni eshatu z’ibikomoka kuri Peterori umunsi umwe.

Abanyarwanda barakangurirwa kurya ibiribwa bidatumizwa mu mahanga

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi
Abagore

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi

22/08/2026
Abahizi SACCO Ngoma yeretse urubyiruko ahari amahirwe y’iterambere
Ubukungu

Abahizi SACCO Ngoma yeretse urubyiruko ahari amahirwe y’iterambere

21/08/2026
Ngoma: Ubuyobozi bwiyemeje gukurikirana iyubahirizwa ry’ibyanya by’inganda biri ku gishushanyo mbonera
Inganda

Ngoma: Ubuyobozi bwiyemeje gukurikirana iyubahirizwa ry’ibyanya by’inganda biri ku gishushanyo mbonera

20/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abacuruza Gaze basabwe kwirinda kuzamura ibiciro uko bishakiye

Abacuruza Gaze basabwe kwirinda kuzamura ibiciro uko bishakiye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU