Umujyi wa Rwamagana ni umwe mu mijyi yari igicumbi cy’ubucuruzi mu Rwanda mu myaka yo hambere ariko ubwo Perezida Habyarimana yajyaga ku butegetsi yahise awudindiza avuga ko ukorerwamo ubucuruzi budasobanutse.
Mu 1892 ku ngoma ya Kigeli wa IV Rwabugiri, nibwo abazungu batangiye kugera mu Rwanda. Icyo gihe Abadage ni bo bahageze bwa mbere, bidatinze Abarabu nabo batangiye kujya baza kugurisha imyenda mu Rwanda baturutse muri Tanzania, gusa ngo barazaga bagasubirayo.
Mu mpera za 1898, Abarabu barambutse baza kwibera mu Rwanda, batangirira i Rukira ho mu Karere ka Ngoma bahava bajya i Karembo na ho ni mu Karere ka Ngoma, bageze aho bimukira i Rwamagana ngo kuko hari ahantu haba abaturage benshi, haba inka nyinshi kandi hanateye neza.
Bakihagera ngo batangiye kujya bagurisha impu, imyenda n’ibindi bikoresho bitandukanye ku buryo Rwamagana yahise ihinduka igice cy’ubucuruzi aho abo barabu baguranaga imyaka mo imyenda ndetse n’Abanyarwanda bagaturuka imihanda yose bakaza kuguranisha.

Ntibyatinze hahise haza n’Abahinde, begerana na ba Barabu, bo ngo bagurishaga amasuka, imyunyu yaba usanzwe (urugera) ndetse n’uw’ingenzi, ngo bahise banatangira kuranguza n’ibindi bicuruzwa by’amoko atandukanye ku buryo Rwamagana yahise iba umujyi w’ubucuruzi, abantu baturukaga Gitarama, Ruhengeri na Gatsibo baje kurangura i Rwamagana.
Umujyi wa Rwamagana cyane cyane igice cya Buswayilini cyarushijeho gutera imbere, mu 1927 hubakwa inzu igeretse (Etage) bikekwa ko ari yo ya mbere yubatswe mu Rwanda, amaduka menshi arubakwa; hahinduka umujyi ukomeye cyane mu Rwanda.

Uko Rwamagana yaciwe intege
Tariki 05 Nyakanga 1973 nibwo Habyarimana yagiye ku butegetsi abuhiritseho Gregoire Kayibanda, ngo akijya ku butegetsi yatangiye kwikoma cyane Rwamagana avuga ko ubucuruzi buhakorerwa bwuzuyemo amanyanga na za magendu kuko ntiyiyumvishaga ukuntu abacuruzi bakomeye b’Abarabu, Abahinde ndetse n’Abanyarwanda benshi babikorera i Rwamagana nubwo na Kigali bari batangiye kujya bajyayo.
Icyo gihe amasoko yo kugemura imyaka mu bigo by’amashuri byinshi mu Rwanda, kugemura ibigori muri za gereza, kugura ikawa nyinshi mu Rwanda, abacuruzi bafite amakamyo menshi bose biberaga i Rwamagana. Mu 1978 ngo Perezida Habyarimana byaramuriye cyane atangira kubafunga abarenganya abandi bimukira Kigali kuko yari itangiye gufatika no guturwamo n’abantu benshi.

Hadji Musonera, umucuruzi w’imyaka 67 wakuriye mu gice cya Buswayilini tuganira yagize ati: “Habyarimana urebye ni we nyirabayazana kuko yaravugaga ngo Abanyarwamagana batunzwe n’imitsi y’abandi ngo nta bintu bifututse bajya bakora, benshi bahitamo kugenda barimo Hardi warukize cyane yahise yigira i Gisenyi, Hassan yimukira i Kigali, Sultan yigira hanze bakajya bagaruka inaha baje gusura abantu gusa.”
Hadji Musonera avuga ko kuva icyo gihe Habyarimana akomatanyirije Rwamagana ubucuruzi bwahise bucika intege ngo na n’ubu iyo urebye abantu bahakorera ubucuruzi usanga bifashije ariko bataragera aho wavuga ko bakize.
Ati: “Nk’ubu nta muntu wapfa kubona afite imodoka 20 muri Rwamagana, abenshi usanga banacuruza utuntu duke duke two guterateranya n’uwo bavuga ngo arakize usanga afite Fuso imwe, mu gihe abandi bazitungaga ari 30. Ikindi kera umuntu yafataga inzu y’imiryango itanu yose akayikoreramo wenyine, nta muntu wakoreraga mu nzu imwe n’undi nk’ab’iki gihe.”

Nyuma ya 1994 Buswayilini yabaye nshya
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 abatuye Buswayirini bavuga ko yongeye ikaba nshya bitewe nuko abatuye iki gice batangiye kwiga nta nkomyi, ikandamizwa n’itotezwa ryabakorerwaga ku butegetsi bwa Habyarimana rirahagarara.
Nyiringabo Hamdun w’imyaka 51 yagize ati: “Mbere warangizaga amashuri abanza ntubashe gukomeza bigatuma abenshi bahita bigira mu bucuruzi abandi bakajya gutwara imodoka, ariko ubu abana bacu bariga bakarangiza kaminuza bakabona akazi mu mirimo itandukanye.”

Yakomeje avuga ko iki gice cy’ubucuruzi cya Buswayilini cyahindutse kikabona iterambere iryinshi bakesha Habimana Sareh wabaye Mufti w’u Rwanda nk’umwe mu bantu bize bahakomoka, ngo yabafashije kubakorera ubuvugizi babona umuhanda mwiza n’ivuriro ryiza.
Umusigiti wabo wubakwa mu buryo bugezweho ndetse anabakorera ubuvugizi babona umufatanyabikorwa wahubatse ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro, n’ibindi bikorwa byinshi byatumye hasirimuka.
Kuri ubu urubyiruko rwahavukiye rusigaye rukomeza kwiga mu gihe mbere abenshi barivagamo barangije amashuri abanza bitewe n’ikandamizwa n’itotezwa bakorerwaga n’ubutegetsi bwa Habyarimana.








