Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugira abahinzi inama yo kwitabira kwikorera ifumbire y’imborera no kuyikoresha bafumbira imyaka kugira ngo bazabone umusaruro mwiza, badaciwe intege n’uko ifumbire mvaruganda yahenze.
Ni inama itangwa mu gihe hari bamwe mu bahinzi b’ i Gatsibo no hirya no hono mu Rwanda bavuga ko ubuhinzi bakora bubaha umusaruro ushimishije iyo bakoresheje ifumbire y’imvaruganga icyakora muri ibi bihe bahuye n’ikibazo cy’uko ifumbire yahenze, ku buryo bamwe bavuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2022B batayikoresheje kubera kubura ubushobozi bwo kuyigura.
Nyanzira Sylivanie atuye mu Murenge wa Gitoki ni umuhinzi avuga ko muri iki gihembwe cya 2022B, yabuze ubushobozi bwo kwigurira ifumbire mvaruganda,
Yagize ati: “Ubu nahinze nta fumbire mvaruganda nkoresheje, nagize ubukene mbura ubushobozi. Mbere ikilo nakiguraga 400frw none kiragura 800 arenga , ubu nta musaruro ariko iyo nabonye ubushobozi bwo kuyigura nkashyiramo umusaruro uraboneka kandi ushimishije. Ubusanzwe igipande kimwe neza imifuka 13 y’amasaka ,ikindi nkeza imifuka 8 y’ibigori ariko ubu nahingiyaho none urabona ko nta musaruro mfite.”
MUHAZIYACU yanavuganye na Mukagatete Chantal umuhinzi utuye mu Murenge wa Kabarore mu Mudugudu wa Kabeza,
Agira ati: “Ifumbire yo guteza imbuto twayiguraga 400Frw ku kilo ariko ubu turayigura 800 , iyo kubagaza mbere twayiguraga 350 none ubu turayigura 700frw. Kandi ubundi iyo duhingiye igihe tukabagarira igihe twakoreshe ifumbire mvaruganda n’imborera umusaruro turawubona kandi uhangije.”
Gakuru Slyvestre, umuhinzi ntagarugero mu Karere ka Gatsibo na we avuga ko ifumbire mvaruganda yahenze akaba abibonamo imbogamizi ku bahinzi,
Yagize ati: “Ibiciro by’ifumbire mvaruganda byariyongereye cyane nubwo hari na Nkunganire ariko ibiciro biracyari hejuru twebwe abahinzi tubona ari imbogamizi, kandi tudahingishije ifumbire nta musaruro twabona.”
Sekanyange Jean Leonard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu nawe yemera ko ifumbire yahenze, ku buryo mu gusoza igihembwe cy’ihanga 2022A bagiriye inama abahinzi yo gutangira gutegura ifumbire y’imborera kuko ifite akamaro,
Yagize ati: “Igihembwe cy’ihinga A kirangira twashishikarije abantu gutangira gutegura ifumbire y’imborera ku buryo twabasabye ko nabiriya bigorigori n’ibindi bisigazwa babikoramo ifumbire kandi abenshi barabitangiye ku buryo izajya yunganira iriya y’imvaruganda kuko yatangiye guhenda.”
Visimeya Sekanyange yakomeje agira ati:“Abenshi batangiye gukora ifumbire y’imborera kuko ifite akamaro,ahubwo nuko abantu bamaze iminsi bamenyereye imvaruganda kuko bakunda ibyoroshye, ufata imvaruganda ugashyiramo bikakorohera nta kazi kenshi bitwaye ariko irahenda; kandi ntabwo tuyikorera mu Gihugu cyacu; rero igishoboka ni uko abaturage bakoresha imborera ni byo tubashishikariza kandi itinda no mu butaka.”
Ibiciro by’ifumbire mvaruganda ubu byarazamutse aho ikilo cya DAP cyavuye kuri 400Frw kigera kuri 832Frw, Urée yaguraga 350Frw none ikilo kiragura 768frw na NPK irimo kugura 882Frw.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ukwiyongera kw’ibiciro by’ifumbire mvaruganda mu Rwanda kwatewe n’uko ibiciro byiyongereye ku rwego mpuzamahanga, kandi igiciro abahinzi bayigurishwaho haba hariho Nkunganire ya Leta.






