Akubwoba ni agasozi kari mu Kagari ka Taba mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, amateka yaho asobanurwa n’abaturage bahatuye kuva mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Akubwoba ni izina rifitanye amateka n’ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi nkuko bisobanurwa na Nahayo Jean de Dieu, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU, yemeza ko baturage batuye muri aka gace, mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi bahatinyaga kuko hari urukiko rwa Kanto (ni urukiko wakwita ko rwari urw’ibanze icyo gihe).
Kugirango ugere aho uru rukiko rwa Kanto rwari ruri byasabaga guterera ariko ngo uwahatereraga aziko afitanye ikibazo n’ubuyobozi iyo yahageraga ntiyabashaga kwiruhutsa, ahubwo ubwoba bwaramutahaga bitewe n’uburyo abategetsi ba mbere bitwaraga ku baturage, no gukubitwa barakubitwaga, uwabaga yahamagajwe n’ubuyobozi hari ubwo yageraga kuri aka gasozi akaba yasubira inyuma atageze ku rukiko kuko yabitewe n’ubwoba.
Akubwoba gateganye n’akitwa Remera, ariko ngo mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi kuri aka gasozi ntihari hatuwe, habaga urwo rukiko gusa dore uko Nahayo abisobanura mu mvugo ye, yagize ati: “Hano hepfo hari agasozi bita Nyamirembe kazamukwagwaho n’abantu bavuye za Remera baza bagiye ku rukiko rwa Kanto, kubera ibibazo babaga bajemo ku bw’ibibazo wagiraga iyo wageraga mu rukiko hari n’ubwo bakurenganyaga kandi ari wowe ufite ukuri.”
Amateka y’aka gasozi k’Akubwoba yakomeje nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ubwo ahari ku Akubwoba habaye muri Bucece, amateka avugwa n’abahatuye ubu ngo ni uko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hafi ya hahandi hahoze urukiko rwa kanto haje gufungurwa akabari, abakanyweragamo biha gahunda yo kunywa batavuga; uhageze wese bati “ni ukunywa muri Bucece” abantu batangira kuhatura, uwo mudugudu bawita Bucece gutyo.
Muri Bucece hahinduriwe izina ubu ni mu Mudugudu wa Gatare, ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko bufatanya n’abaturage gukemura ibibazo bityo ntihagire umuturage wongera gutinya kugera ku buyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura Rugengamanzi Steven yemeza ko uburyo bakoresha ari ubwashyizweho na leta bwo kwegereza ubuyobozi abaturage, ababayobora ntibababone nk’abategetsi, ahubwo bakiyumvamo ubuyobozi bitewe n’uko ari bo bagira uruhare mu kubishyiriraho, biraborohera kubwiyumvamo.








