MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Shira amatsiko ku mvubu, inyamaswa yica benshi muri Africa

Olivier NkulikiyimfuraYanditswe na Olivier Nkulikiyimfura
11/01/2022
Imvubu: Ifoto Pariki y'Akagera

Imvubu: Ifoto Pariki y'Akagera

Tekereza uramutse uhinze umurima wawe w’ibigori cyangwa ibishyimbo, maze umunsi umwe wabyuka ugasanga wahindutse imbuga, imyaka yose yashizeho iyindi yaribaswe. Ibyo biri mu bijya byumvikana mu makuru aho bamwe mu batuye mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda bataka bati: “Imvubu ziratwonera”

Kuri abo baturage imvubu zonera, birashoboka ko nta cyabahoza amarira nko kumva imvubu zafungiwe ahantu runaka ku buryo zidasohoka ngo zibonere cyangwa zibangirize ibihingwa,

Ubwo kandi ni ko amagana y’abantu baturutse hirya no hino ku isi baba baza kwihera ijisho inyamaswa zo muri Parike y’Akagera, bagatahana amashusho atazibagirana ndetse n’inkuru zishishikaje z’ukuntu umunsi umwe babonye imikaka n’imikaya itangaje y’imvubu. Ibyo rero bigatuma Igihugu na cyo kinjiza amadovize.

Ku bw’ibyo imvubu ni inyamaswa ikwiriye kurindwa no kubungabungwa.

Shira amatsiko kuri bimwe mu byo wibaza ku mvubu

Imvubu ni inyamaswa dusanga cyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Mu nyamaswa zo ku butaka, imvubu ni yo nyamaswa ya gatatu mu bunini. Habanza inzovu, hagakurikiraho inkura, imvubu nayo igahita iza ifite uburemere bungana na toni ziri hagati y’imwe n’igice kugera kuri toni ebyiri.

Imvubu ni inyamaswa y’inyamabere, bisobanuye ko ibyara ikonsa. Ikunda kubyara akana kamwe. Akana k’imvubu aba ari gatoya cyane kubera ko kaba gapima ibiro 45 byonyinye. Imvubu ihaka amezi 8 ni ukuvuga iminsi 243.  Imvubu ibyarira mu mazi. Ishobora kuramba imyaka iri hagati ya 40 na 50.

Imvubu zikunda kuba hafi y’amazi; ni ukuvuga mu bishanga, mu biyaga no mu bidendezi. Ibyo biterwa n’uko uruhu rwayo runyerera kandi rukagira utwoya duke cyane.

Iyo izuba riyikubise uruhu rurayirya. Ubwo rero amazi ayifasha kubobeza umubiri wayo. Ni yo mpamvu imvubu zimara amasaha 16 ku munsi zibereye mu mazi.

Imvubu: Ifoto/Internet

Nyamara kandi nubwo imvubu iba izi koga, ntishobora kurenza iminota itanu yibiye munsi y’amazi. Ifunga umwuka ya minota itageze kuri itanu yashira ikuburuka kugira ngo ibashe guhumeka.

Naho ubusanzwe imvubu iba yihagarariye ahantu hari amazi atari menshi, amaguru yayo akaba akora hasi, umubiri wayo hafi ya wose uri mu mazi, uretse amaso, amazuru ndetse n’amatwi. Ibyo ni na byo bisobanura imiterere y’umutwe wayo, aho ubona ko amaso,  amazuru n’amatwi biringaniye neza ahagana hejuru.

Nubwo imvubu zikunze kuba ziri mu mazi, iyo bwije zirakuka zikajya imusozi kurisha. Ni indyabyatsi. Imvubu imwe ishobora kurya ibiro 80-100 by’ibyatsi ku munsi. Ngaho tekereza iramutse igeze mu murima w’ibishyimbo!

Imvubu irica

Imvubu ni inyamaswa y’inyamahane cyane. Buri mwaka muri Afurika, imvubu yica abantu baruta abicwa n’intare

Ibyo biterwa n’uko akenshi imvubu zikunda kuba mu bishanga cyangwa ahantu hari amazi, kandi abantu na bo bakaba bakunda kugera ahantu nk’aho bashaka kuvoma amazi cyangwa guhinga.

Abamenyereye iby’inyamaswa bakugira inama ko niba ubonye imvubu uri hagati yayo n’amazi, ugomba guhita uva mu nzira, kuko iyo ikubonye ihita igufata nk’umwanzi, ikaza yiruka igusanga, yagushyikira  igahita ikwica.

Ntiwapfa kuyisiga kuko umuvuduko wayo ukubye kabiri uw’umuntu.

Uruhu rw’imvubu ruba rufite umubyimba wa santimetero eshanu. Ibyo bituma nta kintu gipfa kuyipfumura, yewe n’isasu. Bisaba isasu ryabugenewe n’umurashi w’umuhanga. Ni yo mpamvu tujya twumva inkuru zivuga iby’imvubu zizengereza abaturage, hagashira imyaka myinshi zarananiranye.

Imvubu iri mu nyamaswa zifite ibyago byo kuba yazimira

Mu myaka icumi ishize, umubare w’imvubu wagabanutseho 20 ku ijana. Ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe kurengera ibidukikije (IUCN) rivuga ko ubu ku isi hari imvubu ziri hagati ya 125.000 na 148.000.

Abaturage ndetse na ba rushimusi bica imvubu nyinshi buri mwaka, kuruta abaturage imvubu zica. Buri mwaka imvubu 3000 ziricwa.

Ubwo rero n’ubwo imvubu zijya zizengereza abaturage mu gihe ziri aho zitagenewe, ni inyamaswa idasanzwe ikeneye kurindwa, gusurwa ndetse no kubungwabungwa ngo hato itazazimira.

Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku mvubu wareba iyi video:

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: imvubuInyamaswaUtuntu n'utundi

UMWANDITSI

Olivier Nkulikiyimfura

Olivier Nkulikiyimfura

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Umugore uyobora Umudugudu yatawe muri yombi azira kumena amazi ashyuye ku mugabo we

Ngoma: Umugore uyobora Umudugudu yatawe muri yombi azira kumena amazi ashyuye ku mugabo we

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU