Abagize inzego zitandukanye z’urubyiruko mu Karere ka Rwamagana bifatanyije n’imiryango ine y’ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, mu kwizihiza umunsi mukuru w’intwari z’igihugu, banabagenera ishimwe babaha ibiribwa n’ibindi bikoresho.
Aba basirikare bamugariye ku rugamba batuye mu mudugudu wa Biraro mu Kagari ka Cyanya, mu Murenge wa Kigabiro, naho urubyiruko rwabasuye rugize inama y’igihugu y’urubyiruko (NYC), urugaga rw’urubyiruko rwo mu muryango wa FPR-Inkotanyi, ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake.
Ibyo iyi miryango yahawe ni umufuka w’umuceri, umufuka wa kawunga, isukari, amavuta yo guteka, ikarito y’isabune, amavuta yo kwisiga ndetse n’amakaye n’amakaramu by’abana.
Ku bateguye iki gikorwa, ngo ibyo bakoze biroroheje ugereranyije n’ibyo bumvaga bagakoze, ariko ngo icyo bakoze ni ukubereka ko babazirikana kandi babashimira, nk’uko bisobanurwa na Kabagambe Godfrey, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Rwamagana.
Yagize ati: “Ni mu bushobozi bwacu, ntabwo ari ko twakabaye dukora, ntabwo bingana n’ibikorwa bakoze, ahubwo ni ikimenyetso kigaragaza kubashimira ko ibyo mwakoze n’urubyiruko rw’uyu munsi wa none ruzakomeza kubisigasira, dukomeze no kwereka n’abana bari munsi yacu n’urungano kugira ngo rukomeze kurangwa n’umuco w’ubwitange n’umuco w’ubutwari, kugira ngo igihugu cyacu kitazasubira mu kaga nk’ako cyahuye nako mu gihe cyabohorwaga.”
Kabagambe avuga ko iki ari igikorwa kigaruka buri gihembwe, biyemeje nk’urubyiruko ko nibura buri gihembwe bajya bagira ibikorwa nk’ibingibi byo gushimira, byo gukomeza guhindura imibereho y’abaturage b’Akarere ka Rwamagana.
Ati: “Mu mwaka ushize twari ku Muyumbu, naho twari gushimira ingabo zamugariye ku rugamba, ubwo tuzakomeza kugenda tugera no mu yindi mirenge hamwe n’urubyiruko rw’akarere kacu ka Rwamagana […] Ntabwo tuzasubira inyuma, tuzakomeza gutera intambwe twubaka igihugu cyacu.”

Ritararenga Francois ashima ubufatanye bw’inzego zose budahwema n’uko babaha hafi, yongeraho ko bibereka ko bataruhiye ubusa igihe bajyaga mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Ati: “Nukuri imyaka twabayemo y’amacakuburi, igihugu kinyura mu marorerwa menshi, ariko buyobozi bwiza bwa none bwatumye abanyarwanda biyubaka. Urubyiruko rwakoreshejwe nabi mu bihe byatambutse, ariko kubera leta yacu y’ubumwe bw’abanyarwanda, urubyiruko yarwigishije neza, kuko urubyiruko icyo gihe rwivanze mu bintu by’amarorerwa, ariko imana ishimwe urubyiruko dufite amagingo aya rwaratojwe, ruba indashyikirwa, rukunda igihugu kurenza abongabo bagisenyaga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko ubutwari bwaranze ababohoye igihugu ari icyitegererezo cy’ab’uyu munsi, yongeraho ko nta gihembo cyangana n’ibyo bakoreye abanyarwanda.
Ati: “Amaraso yanyu ntabwo yapfuye ubusa, kuko uyu munsi muri ab’agaciro, u Rwanda ruratekanye, abantu bararyama bagasinzira, kandi ntabwo byizanye, udakeka ko ari manu yavuye mu ijuru ikitura hano i Rwamagana ikitura i Kigali, ahubwo byaraharaniwe, ntabwo ari ikintu cyizanye, bifite abantu babikoze, ababikoze rero ni mwebwe.”
Avuga ko urubyiruko narwo rugaragaza ko ntacyo rutakora ngo u rwana rutere imbere kandi n’abarutuye bagire amahoro.
Yagize ati: “Ndahamya ko iyo tuba dufite urugamba turi kurwana, nabo baribube baruriho barasana, ariko kuko u Rwanda rutuje, ubu bari kurasana n’ubukene, bari kurasana n’iterambere, bari kurasana n’imibereho y’abaturage, bari kurasana n’icyorezo cya Covid-19, niyo mpamvu mubabona mu mihanda.”







