MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Ubuyobozi bwiyemeje gukemura ikibazo cy’inganda zibangamiye abaturage

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
16/01/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko kuri ubu bugiye gukora igenzura ryimbitse ku nganda zikora ibiryo by’amatungo n’urutunganya ibyuma, ziherereye mu Murenge wa Mwulire, abaturage bavuga ko zibabangamiye, kubera imyotsi zisohora ndetse n’umwuka utari mwiza uziturukamo.

Inganda zishyirwa mu majwi n’aba baturage, ni urwa SteelRwa rutunganya ibyuma, n’uruganda rutunganya ibiryo by’amafi.

Urw’ibyuma rusohora ibyotsi byinshi bikajya mu baturage bakabihumeka, mu gihe urukora ibiryo by’amafi rwo rusohora umwuka, abaturage bavuga ko uba umeze nk’indagara ziboze. Bakavuga ko kwihanganira iyi myotsi n’uyu munuko byanze bakifuza ko bakwimurwa cyangwa se abakora muri izi nganda, bagashaka uburyo imyuka ihasohoka yareka kujya mu baturage.

Byiringiro Simeon ukora akazi k’ubumotari mu Mujyi wa Rwamagana, yagize ati: “Havamo umwuka unuka nabi cyane, iyo uhanyuze wipfuka ku mazuru kuko uba umeze nk’indagara zaboze. Bibaye byiza iyi myuka yahagarikwa kuko iyi myuka yanatera indwara.”

Mukasibomana Stephanie na we yagize ati: “Abantu bareka amazi kubera ibi byotsi ugasanga ni umukara, ikiza ni uko bakimura abaturage aha hantu kuko bazisanga bararwaye indwara zikomeye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, mu kiganiro yagiranye na Mama Urwagasabo TV yagaragaje ko hagiye gukorwa ubugenzuzi bwimbitse kuri izi nganda hashakwe icyakorwa.

Yagize ati: “Inganda turazigenzura, ari izisohora umwotsi, ari izisohora umwuka mubi cyangwa urwasohora amazi mabi zose turazikurikirana. Ubwo turakomeza tuzisure kuko hariya harimo izisokora ibiryo by’amatungo ebyiri turazisura tuzirebe nidusanga hari izifite ikibazo tubasabe gukosora ibyaba bitagenda neza.”

Ubusanzwe icyanya cy’inganda cya Rwamagana kiri ku buso bungana na hegitari 80, gifite ubushobozi bwo kubakwamo inganda 51 n’izindi serivisi zunganira inganda zirimo nka sitasiyo ya Lisansi, amabanki, inzu zagenewe ububiko bw’ibintu n’ibindi bakenera.

Biteganyijwe ko Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ifatanyije n’Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bagiye gufatanya kwagura iki cyanya kive kuri hegitari 80 kigere kuri hegitari 180, uretse ubu buso kandi iki cyanya kizanava mu kubarizwa mu Murenge wa Mwulire gusa kigezwe no mu Murenge wa Munyiginya bihana imbibi.

Uruganda rutunganya ibiryo by’amafi
Icyanya cy’inganda giherereye mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Urubyiruko rwacikirije amashuri ruri guhabwa amahirwe mashya yo kubona Dipolome

Urubyiruko rwacikirije amashuri ruri guhabwa amahirwe mashya yo kubona Dipolome

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU