Twagirayezu Daniel ni umuturage wo mu mudugudu wa Kinteko mu Kagari ka Rweru, Umurenge wa Gahengeri, akaba awubereye umuyobozi w’umudugudu.
Yemeza ko yahoze ari umwana wo mu muhanda utagira epfo na ruguru akaza gufashwa n’ubuyobozi bwiza kuva mu muhanda ndetse na we ubwe ashingiye ku mpanuro ahabwa yiyubakamo imbaraga zatumye buri wese ubu amubonamo ubushobozi kurusha uko yari umwana wo mu muhanda.
Mu kiganiro cyihariye Twagirayezu yagiranye n’Umunyamakuru wa MUHAZIYACU yagarutse ku buhamya bw’uko ubuzima bwe bwahindutse kubera imiyoborere myiza ya FPR-INKOTANYI n’umuyobozi wayo Kagame Paul.
Twagirayezu Daniel amaze gutorerwa kuyobora umudugudu inshuro eshatu kandi abaturage bemeza ko bayobowe neza nk’uko byemezwa na Karemera Ignace, yagize ati “Umudugudu wacu ni intangarugero kandi natwe turabyishimira, iyo umuyobozi wacu ahawe igihembo bidutera ishema.”
Uyu muturage yemeza bo ubwabo bifatiye icyemezo cyo kubahiriza ibyo basabwa n’ubuyobozi, umudugudu wa Kinteko ufite ibiro by’umudugudu biyubakiye ndetse ibyo bari kubisimbuza ibindi bishya bifite icyumba cya Mutimawurugo, aho bakoreraga mbere naho bari bariyubakiye ku nkunga z’abaturage bakahasana hagakorerwamo Poste de Santé, n’ubu ihakorera ariko ikaba itisanzuye kuko hakivanzemo n’ibiro by’umukuru w’umudugudu.
Twagirayezu ahamya ko gahunda ya Girinka munyarwanda y’umukuru w’Igihugu Kagame Paul yo koroza Abanyarwanda na we yamugezeho kugeza ubu akaba afite inka 13 kandi na we yaroroje abandi.
Yagize ati: “Nari umukene cyane mpingira abandi ni uko inama y’umudugudu yemeza ko nanjye bampa inka, irampira iragenda iroroka cyane.”
Twagirayezu ni umwe mu baturage bafite kampani icukura amabuye, byiyongera ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi akora bijyana n’ubucuruzi aho yubakiye abaturage agasoko gato.
Imwe mu mitungo afite ibarirwa agaciro ka miliyoni zirenga 60 z’amafaranga y’u Rwanda avuga ko kuri we ari nk’inzozi atatekerezaga ko yageraho ngo ntiyibagirwa ko ibikorwa byo guha Abanyarwanda umutekano, amahoro n’ubwisanzure mubyo bakora aribyo mbarutso y’iterambere ry’igihugu n’abaturage ubwabo,
Yagize ati: “Kugira ngo iri terambere rikomeze kandi tugere kuri byinshi, bifite aho byavuye kandi haracyahari, ni ngombwa ko tuguma muri uwo murongo wa FPR Inkotanyi n’umuyobozi wayo Paul Kagame bagakomeza kutuyobora”
Usibye kuba ari umwe muri ba rwiyemezamirimo batanga akazi Twagirayezu ahamya ko kuba ari umunyamuryango wa FPR Inkotanyi byamufunguye amaso bigatuma abasha gutekereza imbere, ashingiye ku mpanuro yagiye yumva ku muyobozi wa FPR Inkotanyi akaba ari n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo muri uyu mwaka ku wa 15 Nyakanga.








