MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Imiryango 350 yiganjemo iyakoreraga mu Mujyi wa Kigali yahawe ibiribwa

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
19/04/2020

Imiryango 350 ituye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu yiganjemo ikorera mu Mujyi wa Kigali mu kazi karimo ubufundi, ubuyede, ubumotari n’indi mirimo itandukanye yahawe ibiribwa mu rwego rwo kuyifasha muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19 abaturage bose basabwe kuguma mu ngo zabo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2020 ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana kubufatanye n’urugaga rw’abikorera mu Murenge wa Muyumbu ndetse n’abaturage bafashaga bamwe mu baturage badafite ibyo kurya muri ibi bihe, abo baturage bakaba bahawe isabune, ibishyimbo na kawunga.

Kuva tariki ya 14 Werurwe umuntu wa mbere agaragaweho icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus leta afashe ingamba zo guhagarika ibikorwa byose bihuriza hamwe abantu benshi birimo amasoko, insengero n’ingendo zihuza uturere, buri muturage wese akaba yarasabwe kuguma iwe mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Bamwe mu baturage bahawe ibyo kurya baganiriye na Muhaziyacu.rw bavuze ko ibyo kurya bari baraguze mu mafaranga bizigamye byari bimaze kubashirana ku buryo ngo bari basigaye batunzwe n’ibyo bahabwaga n’abaturanyi.

Nsengimana Eric wari usanzwe ari umufundi mu Mujyi wa Kigali yagize ati “ Akazi kacu karahagaze, narimbayeho mu buzima butari bwiza kandi mfite umugore n’umwana, amafaranga nari narizigamye yari amaze gushira none leta iratwibutse, bampaye ibiro birindwi by’akawunga, ibishyimbo n’isabune urumva ko umuryango wanjye ugiye kuba ubayeho neza muri ibi bihe.”

Uwanyirigira Constance ufite umugabo w’umushoferi we yagize ati “ Umugabo wanjye yakoraga ibiraka by’ubushoferi none yarahagaze, ubuzima bwari bumeze nabi cyane, kubaho byari bikomeye cyane pe, wahaga umwana amazi, ubundi tukabwirirwa tukanaburara, ubu leta iraduhembuye barakoze cyane ni ababyeyi beza.”

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Murenge wa Muyumbu, Rutayoberana Jean Bosco yavuze ko benshi mu batuye muri uyu murenge usanga bakorera i Kigali imirimo itandukanye, bakaba barahisemo kubafasha mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo,yavuze ko n’ubu bakegeranya ubushobozi kugira ngo ntihazagire uwicwa n’inzara muri ibi bihe byo kwirinda Coronavirus.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Bahati Bonny, yavuze ko muri uyu murenge bafite imiryango myinshi yagizweho ingaruka n’iyi gahunda yo kuguma mu rugo bitewe nuko benshi mu baturage bari batunzwe no gukorera Kigali akazi gatandukanye.

Ati “ Ni umurenge uri gutera imbere, harimo ahantu henshi hari kubakwa ku buryo byatumye tugira abantu benshi barimo abafundi n’abayede, dutangira kubarura twabaruye imiryango 1200 ariko kubufatanye n’abaturage twatangiye gufasha ku buryo abantu benshi babonye ibiryo nubwo bitari bihagije cyane, ubu nta bintu bidasanzwe biragaragara.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuri ubu mu miryango 1200 yabaruwe bari bamaze gufasha 680 hakiyongeraho indi 350 yafashijwe ngo buri wese bakazamugeraho kandi n’abo bazajya babiha bigashira bazabongera ku buryo ngo nta muturage uzicwa n’inzara.

Muyumbu ni umwe mu mirenge ihana imbibi n’umujyi wa Kigali, benshi mu batuye muri uyu Murenge bakaba bakomeje kwishakamo ibisubizo bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo batabare abaturage bagizweho ingaruka n’ibi bihe byo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Uwanyirigira Constance yishimiye ibiribwa yahawe ngo yari amaze iminsi atabona icyo kurya
Akanyamuneza kari kose ku baturage bari basanzwe batunzwe n’akazi karimo ubuyede, ubufundi n’indi mirimo itandukanye, bakaba bahawe akawunga n’ibindi bitandukanye

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uburyo bwiza bwagufasha gusenga Imana urasa ku ntego

COVID-19: Inyigisho zigenewe abagabo muri ibi bihe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU