MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Imibiri 13 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
12/04/2024

Mu Murenge wa Muyunbu hashyinguwe mu cyubahiro imiryango 13 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iherutse kuboneka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Irere Claudette asaba ko uwaba azi amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuyatanga.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Muyumbukuri uyu wa 11 Mata, nibwo hanashyinguwe imibiri 13 yabonetse y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, muri iyi mibiri yabonetse 11 yose ni iyo mu muryango umwe.

Muri iyi mibiri 13 kandi hari umubiri umwe wakuwe i Nyakariro amakuru yawo ni uko yari umwana wishwe avuye i Bugesera ahunze asanga abantu kuri bariyeri bakaba aribo bamwica; nyuma y’uko bamwe mu bakoze Jenoside bakemera icyaha bishe uyu mwana aribo baje kwerekana aho bamujugunye.

Nyamara nubwo aya makuru yatanzwe, haracyari imibiri myinshi y’abantu bazwi neza n’imiryango yabo ko bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ariko iyi miryango ikaba itarababona ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Kuri iyi ngingo niho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Irere Claudette yasabye buri wese waba afite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga.

Yakomeje agira ati: “Aya makuru iyo atanzwe imibiri ishyingurwa mu cyubahiro kandi bigaha agahenge n’umutuzo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”

Mulindwa Cyprien wavuze mu izina ry’abafite imiryango yabo yashyinguye mu cyubahiro uyu munsi, yagarutse ku gahinda abarotse bagira iyo batarabona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro,

Ati: “Iyo utashyinguye uwawe, buri gihe uba wibaza ko ashobora kugaruka, uhora utekereza ko uwawe agihari wenda azagutungura ukamubona nyamara ubizi neza ko yishwe muri Jenoside.”

Perezidante w’Umuryango Ibuka, uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu Karere ka Rwamagana Musabyeyezu Dative na we yagarutse kuri iki kibazo cy’imwe mu mibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro,

Yagize ati: “Nyuma y’imyaka 30 ishize ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ntabwo ukuri kwayo kurajya ahagaragara neza, uku kuri kuzafasha abarokotse gukira imitima bigatuma dukomeza gufatanya n’abandi kubaka igihugu, kuko iyo umutima ukize biha imbaraga ubwenge n’amaboko ugakora neza.”

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Muyumbu hashyinguye mu cyubahiro imibiri 14,386; iyi mibiri yakuwe mu bice bitandukanye birimo Muyumbu, Nyakariro, Karenge, Nzige na Gahengeri.

Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi
Musabyeyezu Dative, Perezidante w’Umuryango Ibuka mu Karere ka Rwamagana
Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: #kwibuka30Akarere ka Rwamagana

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Imibiri 15 y’abishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro Gashora

Bugesera: Imibiri 15 y’abishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro Gashora

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU