MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Icyo Nyirabidibiri yahinduye ku buhinzi muri Nzige

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
03/01/2021

Iradukunda Jean Marie ni umusore ufite imyaka 25 utuye mu Mudugudu wa Gisenyi, Kagari ka Kigarama mu Murenge Nzige, mu Karere ka Rwamagana, yatangiye ubuhinzi kuva akiri muto, uyu munsi ahinga urusenda ku buso bungana n’igice cya hegitari.

Ahinga akoresheje uburyo bwo kuhira, guhera mu myaka itatu ishize habaye impinduka mu buhinzi bwe kuko ari bwo babonye icyuzi cya Nyirabidibiri gitanga amazi yuhira imyaka yabo, bavuga ko cyabagiriye akamaro, we na bagenzi be bahinga mu gishanga n’imusozi mu Murenge wa Nzige. Mu byo ubuhinzi bwamugejejeho harimo kuba yarubatse inzu atuyemo uyu munsi.

Iradukunda Jean Marie aruhira urusenda

Iradukunda ni umwe mu banyamuryango 321 bagize Koperative Gwiza Rw34, bahinga ku buso bwa hegitari 661 bw’imusozi na hegitari 215 ku buso bw’igishanga. Ni koperative yabonye ubuzima gatozi muri 2014, ikora ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo, bakanahinga imboga n’imbuto, cyane cyane bakibanda ku gihingwa cy’urusenda, puwavuro, wotameloni n’ibitunguru.

Abahinzi bakoresha aya mazi yuhira bavuga ko byabongereye ubunyamwuga kuko ubusanzwe batuhiraga kandi batanahingana mu buryo bufite gahunda nk’uko ubu bimeze.

Yagize ati: “Mbere ntabwo twajyaga tubona uko twuhira, dusigaye twuhira nta kibazo tukabona umusaruro ibintu bikagenda neza. Icyo byamariye ni uko byanteje imbere, hari indi ntera byangejejeho, byangejeje ku rwego rwo hejuru.

Hazizi Celestin, umuhinzi w’imyaka 52 wo mu Mudugudu wa Kajevuba, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Nzige, ahinga urusenda n’imiteja, we yagize ati: “Iyi damu idufitiye akamaro kanini cyane, kuko ubundi kugira ngo tubone amazi yo kuhira byabaga ari ikibazo, ariko ubu baduha amazi ku gihe, tukuhira, cyane cyane nko mu mpeshyi. Dufite amahirwe menshi cyane kuko ibihingwa duhinga bibona amazi bitatugoye.”

Hazizi Celestin, umuhinzi w’imyaka 52 wo mu Mudugudu wa Kajevuba, Akagari ka Kigarama

Uwitonze Ephrem, umuyobozi wa Koperative Gwiza Rw34, yavuze ko mbere cyari igishanga bahingagamo ari akajayagari, bagahinga ibihingwa bivangavanze, hamwe ntihanahingwe.

Yagize ati: “Aho idamu yubakiwe, haba mu mpeshyi, haba mu gihe cyose tuba dufite umusaruro ujya ku isoko. Ngirango ikigo cy’igihugu nka NAEB cyangwa se n’abaguzi tugira barabizi ko duhorana umusaruro.”

Yakomeje agira ati: “Uburyo bwo kuhira butarabaho, nta gihingwa twahingaga kizwi twajyanaga ku isoko, ni ukuvuga ngo nahingaga ibijumba, undi agahinga amashu, undi agahinga intoryi, kuri are zingahe, bikaba ari ibyo kujyana ku isoko. Ntabwo twahingaga kinyamwuga.”

Uwitonze Ephrem, umuyobozi wa Koperative Gwiza

Nanone ati: “Ariko ubu twari twaramenye guhingira isoko, ukamenya amafaranga washoye, ukamenya ko uzashyiramo imiti yemewe, ibishoro byose n’amafumbire yose uhanze amaso isoko ryizewe, kandi hari icyo byari bitumariye.”

Urusenda rwabuze isoko

Nubwo aba bahinzi bishimira ko babonye amazi yo kuhira imyaka yabo, bamwe mu bagize iyi koperative batangiye bahinga urusenda kuri hegitari 12 bareza cyane babona amafaranga, ariko muri uyu mwaka bagerageje kongera ubuso maze baruhinga kuri hegitari 54, kubera icyorezo cya Covid-19 amasoko yarabuze kandi bari biteze isoko ryo mu mahanga.

Mu cyumweru baba bafite hagati ya toni 6 na toni 10 z’umusaruro w’urusenda rugurishwa ari rukiri icyatsi kibisi, gusa umuguzi bafite atwara toni ebyiri, bigasaba ko basaranganya uko bagurirwa buri cyumweru. Ibi ngo bica intege abahinzi ndetse ngo nihatagira igihinduka bari gurekereza uko ubutaha bashinga ibindi bihingwa bitari urusenda.

Ku cyifuzo cye yagize ati: “Habonetse nk’umushoramari urukuramo ikindi kintu, ahongaho byaba ari sawa, kuko hari urwo dutoranya rujya hanze, hari n’urusigara rutabashije kwemererwa kujyanwa, urwo rusigaye hatekerezwa uburyo ki rutadupfira ubusa, cyangwa se n’igihe tutabonye isoko urwo rwahishirije mu murima narwo rukaba rwakorwamo ikindi kintu.”

Yasobanuye ko hari byinshi urusenda rwakorwamo, harimo ibyo bita tomato chilli sauce, no kurukora kundi rukaba nk’ifu rukamara igihe kirekire.

Ati: “Turasaba NAEB, na RAB n’Akarere kacu kadahwema kudufasha, badufashe umusaruro wacu ubone isoko ntiwangirike.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko guhinga byagendaga neza ariko aho icyorezo cya Covid-19 kiziye byatumye isoko abantu bafite rigabanyuka, bituma bamwe bacika intege, avuga ko icyo kibazo kitari mu Rwanda gusa ahubwo kiri no ku isi hose.

Yavuze ko leta itajya ijya mu bucuruzi, ariko ko ifasha ikanorohereza abashoramari, ibi bibazo byose bijyanye n’ubuhinzi no kubura isoko ry’umusaruro si ubwa mbere bibaye kuko ngo hari n’igihe kijya kigera hakaboneka nk’amata menshi akabura abaguzi, icyo ngo gihe bashaka abashoramari ndetse n’abantu bafite inganda ntoya, bakabahuza n’abaturage.

Ati: “Uyu munsi rero ntawe turabona urabasha gukora uruganda rwiza rw’urusenda, ariko uwariwe wese waza afite uwo mugambi mwiza, twamufasha mu bishoboka byose ariko abaturage bacu bakabona isoko.”

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: NyirabidibiriNzigeRwamagana

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Ikigo cya GS Rwabiharamba cyahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’asaga miliyoni 43Frw
Amakuru

Ikigo cya GS Rwabiharamba cyahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’asaga miliyoni 43Frw

25/11/2026
Meya Musabwasoni yavuze ibyo azibandaho mu guteza imbere Akarere ka Rwamagana 
Amakuru

Meya Musabwasoni yavuze ibyo azibandaho mu guteza imbere Akarere ka Rwamagana 

25/11/2026
Umubyeyi Laetitia watorewe kuba Visi Meya wa Kirehe ushinzwe imibereho myiza ni muntu ki?
Amakuru

Umubyeyi Laetitia watorewe kuba Visi Meya wa Kirehe ushinzwe imibereho myiza ni muntu ki?

25/11/2026
Gutwara Ambilansi bigiye kujya byigwa imyaka ibiri
Ubuzima

Gutwara Ambilansi bigiye kujya byigwa imyaka ibiri

25/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Ntibavuga rumwe ku mutungo wa APECOM wagurishijwe mu ‘manyanga’

Gatsibo: Ntibavuga rumwe ku mutungo wa APECOM wagurishijwe mu ‘manyanga’

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU