Abagize ishyirahamwe ry’ababyeyi bashinze Ikigo cya APECOM mu Murenge wa Kiramuruzi, mu Karere ka Gatsibo bavuga ko batunguwe no kumenyeshwa ko umutungo wabo wagurishijwe kuri miliyoni 30Frw mu buryo bavuga ko ari ‘amanyanga’, mu gihe bo bawugereranya mu gaciro ka miliyoni zitajya munsi 600Frw.
Abo MUHAZIYACU yaganiriye na bo bagaragaza ko batunguwe no kubimenyesha mu nteko rusange yabaye mu Ugushyingo 2020, ubwo Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya APECOM Nyiringango Emmanuel yababwiraga ko icyumba cy’ishuri bari bicayemo atari icyabo kuko kiri mu mitungo yegukanywe n’uwitwa Hategekimana François Xavier.
APECOM (Association de Parents pour la Promotion d’Education Commune à Murambi) ni ishuri ryari ryarashinzwe n’ababyeyi mu 1986, icyakora ubu hashize imyaka ine ritakiriho kuko ryafunzwe muri 2016 mu buryo bamwe mu banyamuryango barishinze bavuga ko batazi, bakavuga ko byakozwe n’abagiye bariyobora mu myaka itandukanye; baranzwe no gufata ibyemezo mu buryo bufifitse; abanyamuryango batabizi.
Umugabo w’umunyamuryango wa APECOM kuva mu 1986 yabwiye MUHAZIYACU ati: ”Twatunguye no kubwirwa ko umutungo wacu watwaye tutabizi. Umwenda twari tuzi twe ni uwa miliyoni 20frw, none mu nama batubwiye ko umwenda wari miliyoni 30Frw,… ikosa riri kuri komite yiherereye na nyir’ugutanga amafaranga Hategekimana François ikamuha ingwate, ikanamwegurira ingwate mu buryo bw’amanyanga… Twe nk’abanyamuryango ntabwo tubyemera, kuko byakozwe mu buriganya tutabizi nk’inteko rusange.”
Undi mugore w’imyaka 60 uvuga ko ari mu bubatse ishuri APECOM yagize ati: ”Nta nama rusange yigeze yemeza ko umutungo wacu ugurishwa, ni ibintu byakozwe mu manyanga gusa. Twabyumvise ejo bundi mu kwezi kwa 11 mu nteko rusange biratuyobera. Ni amanyanga yakozwe na komite, ariko ntabwo twumva ukuntu umutungo wacu ufite agaciro ka miliyoni zirenga 600frw, watezwa ku mafaranga miliyoni 30frw.”
Uyu mubyeyi avuga ko icyifuzo bafite nk’abanyamuryango ari uko Ubuyobozi bwite bwa Leta bwatesha agaciro inyandiko zose zakozwe abanyamuryango batabizi, maze umutungo wabo wose uko wakabaye ukagaruzwa, ati “Kuko ubu imitungo yacu yaragiye n’ ishuri ryacu rirasenyuka; byose biba tutabizi ni akarengane.”
Nyiringango Emmanuel Uhagarariye inama y’ubutegetsi ya APECOM mu gusobanura iki kibazo, agaragaza ko atorwa mu mwaka w’2019 yasanzemo ibabazo by’uko abahoze bayoboye APECOM ngo bitwaje ikibazo cy’ideni uyu muryango wigeze kugira, maze uwitwa Hategekimana François Xavier abaguriza miliyoni 20frw hishyurwa iryo deni; icyakora ngo uburyo guha ingwate uyu Hategekimana no kuyimwegurira byakozwemo na we avuga ko bwanyuze mu nzira zitari zo.
Ati: “Abo muri komite yari ho icyo gihe, ntabwo batekerezaga bwa bugure ahubwo bo bari bafite gushaka kwigarurira ikigo ngo bazagihindure icyabo ari nk’abantu 4-5, abandi banyamuryango baviremo aho batabizi. Ni ko gufata wa mutungo wa APECOM bakawukatamo kabiri, igice cyawo kikegurirwa uriya Hategekimana François Xavier, abanyamuryango batabizi, banyagwa umutungo wabo.”
Nyiringango akomeza asobanura ko ubusanzwe ubuso bwose buriho umutungo wa APECOM ari hegitari 3.4 , ku buryo n’ibikorwaremezo byubatswe kuri ubwo butaka byose byagereranwaga mu gaciro k’amafaranga y’u Rwanda ashobora kugera no kuri miliyari, nyamara bikaba bitumvikana ukuntu wagurishijwe kuri miliyoni 30 Frw, na zo zitavugwaho rumwe kandi bigakorwa mu buryo butahishyuriwe abanyamuryango.
Uwegukanye umutungo we avuga ko nta manyanga yabayeho
Hategekimana François Xavier uvuga ko ari umunyamaryango wa APECOM kuko ababyeyi be bari mu bayishinze, ari na we waguze icyo avuga ko ari igice cy’umutungo wa yo, we yemeza ko nta manyanga yabaye mu kwegukana umutungo.
Ati: “Ibyabaye nta manyanga yabayeho kuko ibintu byose byakozwe imbere y’amategeko, hari abanyamuryango bari bareze APECOM harimo uwitwa Nyiringango Emmanuel barega mu cyamunara, hanyuma bagiye guteza icyamunara ishuri ryacu bansaba ko mbaguriza amafaranga kugira ngo turebe ko twarengera icyamunara; mbaguriza amafaranga.”
“Hanyuma bampa ingwate y’igice cy’ishuri, igihe cyo kunyishyura kigeze, ya mafaranga barayabura, bemeza ko cya gice cy’ingwate bari bampaye nkyegukana kuko amafaranga yo kunyishyura bari bayabuze… Ibyo byemezwa n’inteko rusange y’inama yo ku itariki 3/09/2017.”
Hategekimana akomeza avuga ko amafaranga yabahaye ari miliyoni 30frw, naho ingwate abanyamuryango ba APECOM bari bamuhaye ari igice cy’ishuri ryayo kigizwe n’ibyo avuga ko ari ‘blocks’ eshatu z’amushuri n’ibindi bigaragara mu nyandiko, kandi agaragaza ko uwo mutungo yawegukanye kuko awufitiye icyangombwa cy’ubutaka yahawe mu buryo bukurikije amategeko,
Ni mu gihe abanyamuryango ba APECOM bo bavuga ko batazi uko uyu Hategekimana yegukanye umutungo wabo, bo bavuga ko ari wose, we akemeza ko ari igice cyawo.
Naho Nyiringango Emmanuel Uhagarariye inama y’ubutegetsi ya APECOM avuga ko inyandiko nyinshi zagiye zikorwa mu buryo butarimo ukuri, zigashyirwaho umukono n’uwari Umuyobozi w’iri shuri icyo gihe n’abandi bari bari muri komite bumvikanaga na we kuva muri 2016.
N’ ishuri ryisumbuye rya APECOM ryafunzwe ngo abanyamuryango batabizi
Uretse ibibazo bivugwa by’umutungo wa APECOM, bamwe mu banyamuryango bayishinze bavuga ko bababajwe n’uko ishuri ryabo ryafunzwe mu mwaka wa 2018, icyo gihe ryigirwagamo n’abanyeshuri basaga 200 mu mashuri, ngo bigakorwa n’uwari Umuyobozi w’Ishuri APECOM, Sekanyange na komite yaryo.
Umwe mu banyamuryango yagize ati: “Ikigo cyafunzwe n’uwari umuyobozi w’ishuri Sekanyange Jean Léonard, n’uwitwa Gapira na Rwigamba kandi icyo gihe ntacyo ryaburaga, si Leta yahagaritse ishuri; natwe byaduteye urujijo.”
Sekanyange Jean Léonard wari Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya APECOM igihe cyafungaga imiryango, ndetse no mu gihe cyo guha ingwate Hategekimana François Xavier; we avuga iri shuri ryari rifite ibibazo byinshi.
Ati: “Kugira ngo wenda bikureho urujijo, amafaranga Hategekimana François Xavier yatangaga ntabwo yari ayo kwishyura Nyiringango Emmanuel cyangwa Petero gusa, icyo gihe hari ibindi bibazo mu ishuri, hari imyenda ya Rwanda Revenue, ibindi. Ibyo ni ibintu wenda ‘Audit’ ishobora kuza igakorwa ikareba ngo ya mafaranga Hategekimana François yazanye yakoreshejwe iki ….. rwose ibyo wagiye wowe (Nyiringango Emmanuel) wandika byinshi nta kuri kurimo.”
Sekanyange we avuga ko inkomoko y’ibibazo byose ari icyamunara APECOM yatejwe n’uwitwa Petero na Nyiringango Emmanuel.
Akarere nta byinshi kavuga kuri iki kibazo
Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo mu kwezi gushize k’ Ukuboza 2020, aherutse kubwira Radio IZUBA ko ikibazo cyo muri APECOM yacyumvise ariko atakivugaho byinshi.
Ati: “ Ndakizi ariko ntacyo nakivugaho kuko nta we uraza kukitubwira, njye ntabwo nacyita ikibazo nta we urakitugezaho.”
Ishuri APECOM ryubatswe mu mwaka w’ 1986, bivugwa ko icyo gihe ryashinzwe n’ abanyamuryango basaga 100; icyakora ubu abarurwa bagaragara basaga 40.








