MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana City yanganyije na Gicumbi FC mu mukino warangiye mu mvururu

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
05/02/2020

Ikipe ya Rwamagana City yanganyije na Gicumbi FC ibitego 2-2 mu mikino y’igikombe cy’Amahoro, aho umupira wabonetsemo ikarita y’umutuku ndetse unarangira mu mvururu nyuma ya penaliti yarihawe Gicumbi FC ku munota wa nyuma abafana ntibabasha kubyakira.

Ni umukino wabereye mu Karere ka Rwamagana ku kibuga cya Polisi witabirwa n’isinzi ry’abafana benshi bari bashyigikiye ikipe ya Rwamagana City.

Ku munota wa 25 w’umukino ikipe ya Gicumbi FC yabonye uburyo bwiza bwari buvuye ku makosa y’ab’inyuma ba Rwamagana City, maze haterwa umupira w’umuterekano washyizwe ku mutwe n’umukinnyi wa Gicumbi uruhukira mu izamu, iba ibonye igitego cya mbere.

Rwamagana City ntabwo yacitse intege kuko yakomeje kwiharira umupira kugeza ku munota wa 40 ubwo yabonaga igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na kapiteni w’iyi kipe nyuma yo gucenga ab’inyuma ba Gicumbi FC. Amakipe yombi yahise ajya kuruhuka bikiri igitego kimwe kuri kimwe.

Igice cya kabiri ikipe ya Rwamagana City yatatse cyane ndetse inahusha uburyo bwinshi bwabazwe. Ku munota wa 68 kapiteni w’iyi kipe yazamukanye umupira asiga abakinnyi b’inyuma ba Gicumbi atanga umupira mwiza kuri Kanani Abuba aboneza mu izamu biba bibaye ibitego 2-1.

Amakipe yombi yakomeje gukina neza ari nako yose yatakana cyane kugeza ku munota wa 80 ubwo Gicumbi yabonaga koruneri maze umukinnyi wayo aho gushyira Ku mutwe agakoresha ukuboko, yahise ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo anahabwa umutuku.

Rwamagana City yahise yotsa igitutu ikipe ya Gicumbi kugeza ku munota wa 94 ubwo Gicumbi yabonaga koruneri yaterwa umukinnyi wa Rwamagana City agashyiraho ukuboko. Umusifuzi yahise atanga penaliti yinjizwa neza n’umukinnyi wa Gicumbi.

Nyuma y’umukino umutoza wa Rwamagana City Ntirenganya yabwiye muhaziyacu.rw ko ibibabayeho ari ubujura ngo umukino mu bigaragara Gicumbi yawuteguye.

Ati: “Bibaho umupira urarangiye ariko birababaje kuba imisifurire nk’iyi ikibaho, ni gute umuntu aba areba umupira akawukora, Federasiyo nidutabare ntabwo twazarera abana babiba gutya, tugiye gutegura umukino wo kwishyura ariko mubigaragara Gicumbi yari yateguye uyu mukino.”

Mu yindi mikino Rayon Sports yatsinze Intare FC ibitego 4-0, Kiyovu Sport yanganyije na AS Kigali 0-0, Impessa yatinze Etincelles, Aspor 1- Vision FC 1

Imikino yo kwishyura iteganyijwe tariki 11 na 12 Gashyantare. Igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize cyatwawe na As Kigali itsinze Kiyovu Sports.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Étoile de l’Est yanganyije na Mukura VS 1-1
Amakuru

Étoile de l’Est yanganyije na Mukura VS 1-1

17/10/2026
Ubuvumvu bwagejeje Nyiransabimana ku kongerera agaciro ibikomoka ku buki
Abagore

Ubuvumvu bwagejeje Nyiransabimana ku kongerera agaciro ibikomoka ku buki

17/10/2026
Kirehe: Muyango, Mariya Yohana na Senderi bageneye urubyiruko ubutumwa bukomeye
Amakuru

Kirehe: Muyango, Mariya Yohana na Senderi bageneye urubyiruko ubutumwa bukomeye

17/10/2026
Zamalek SC yatsindiye APR FC igitego 1-0 i Kigali
Umupira w'amaguru

Zamalek SC yatsindiye APR FC igitego 1-0 i Kigali

16/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Reba Umujyi wa Bugesera mu mafoto

Reba Umujyi wa Bugesera mu mafoto

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU