MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Abagizi ba nabi bishe umupasiteri bamuteye ibyuma

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
12/05/2020

Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu mu ijoro ryakeye abantu bataramenyekana bagiyeyo biyitirira inzego z’umutekano  banafite imbunda bica umupasiteri, basiga bahambiriye abaturage bane banatwara telefone zirindwi.

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye kuri uyu wa Mbere ahagana mu ma saa mbili z’ijoro ubwo abaturage bari barimo gusubira mu ngo zabo bubahiriza amabwiriza yo kurwanya Coronavirus.

Amakuru agera kuri MUHAZIYACU nuko ngo haje itsinda ry’abantu icyenda bambaye amakote biyitirira inzego z’umutekano, nuko ngo batangira kugenda babwira abaturage gusubira mu ngo zabo ari nako bababwira nabi cyane kugeza ubwo banarashe mu kirere

Bahati Bony, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu aganira na MUHAZIYACU yavuze ko abo bagizi ba nabi bataramenyekana aho ngo basize bishwe umuntu umwe.

Yagize ati :“ Ntabwo ari abajura kuko nta kintu bibye, urebye baje bagamije kwica umuntu baramwica barangije barigendera, umuntu wishwe yari umupasiteri ariko urusengero rwe ruri mu zafunzwe, bamusanze aho yari ari na mugenzi we, bigaragara ko bamuteye ibyuma bakanamukubita inyundo mu mutwe. Abantu bari bari aho babatse amatelefone kugira ngo badatanga amakuru barayatwara, izo tumaze kumenya ni zirindwi.”

Yakomeje avuga ko babanje gutera ubwoba abaturage biyitirira inzego z’umutekano.

Ati: “ Bari abantu bagera ku icyenda baza basubiza abaturage mu nzu, inzu ziri aho ebyiri abaturage bari bazirimo bahise babinjiza mu nzu n’abaturage ntibabisobanukiwe bumvaga ari inzego z’umutekano, uwo mu pasiteri bamusanze aho anywa fanta bamwiciramo abandi bane bari kumwe babakingirana mu nzu barababoha babapfuka iminwa barangije barigendera.”

Gitifu yakomeje avuga ko aba bagizi ba nabi banarashe mu kirere ku buryo babanje gukanga abaturage, hakaba hanagaragaye igitoyi cy’isasu ry’imbunda nto barashishaga ariko ngo mu makuru yatanzwe n’abaturage yemeza ko bari bafite n’izindi mbunda z’ibikinisho.

Umupasiteri bishwe yitwa Bapfakurera Theoneste akaba yayoboraga Itorero Hope of Jesus, akaba apfuye asize umugore n’abana bane.Inzego z’umutekano zahise zihagera zitangira gukurikirana no guhumuriza abaturage.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Yafatiwe mu cyuho ashaka guha umupolisi ruswa

Kirehe: Yafatiwe mu cyuho ashaka guha umupolisi ruswa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU