Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Rwamagana, JADF, bishimiye ko ubufatanye bwabo n’Akarere bwatumye bubakira inzu umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utagiraga aho kuba.
Inshuro imwe mu mwaka abagize JADF ya Rwamagana bagira imurikabikorwa ariko ribanzirizwa n’igikorwa cyo gufasha abatishoboye, kuri uyu wa 16 Gicurasi mu Murenge wa Mwulire, nibwo umukecuru warokotse Jenoside yakorewe abatutsi witwa Mukankunsi Aurerie uri mu kigero cy’imyaka 75 yashyikirijwe inzu irimo ibikoresho byose byo mu nzu.
Uretse inzu yubakiwe ikiraro cy’inka ndetse n’ikigega cy’amazi ibi byose bikaba bifite agaciro ka miliyoni zirenga 10,5 Frw.
Kugira ngo bigerweho buri wese uri mu ihuriro rya JADF yatanze umusanzu dore ko uyu mukecuru Mukankunsi mbere y’uko yubakirwa inzu ye yabagamo yahuye n’ibiza ndetse acumbikirwa n’umwe mu baturage.
Umuyobozi wa JADF ya Rwamagana, Uwayezu Valens yemeza ko iki gikorwa kitagoranye kuko habayeho ubufatanye bw’inzego zose n’Akarere
Yagize ati “iki gikorwa ni ikimenyetso kigaragaza itandukaniro ry’ubunyarwanda, ubu nibwo budasa bw’ubunyarwanda kuko iyi nzu mubona ntabwo yigeze ituvuna kuko buri wese yazanye umusanzu we”
Perezidante wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana Musabyeyezu Dative yagize ati “abarokotse Jenoside basigaranye ibikomere bikomeye by’umutima, ibi rero nitwe dusabwa kubyomora dufatanyije iki gikorwa twakorewe n’abafatanyabikorwa mu iterambere ni kimwe mu byomora bya bikomere”
Mukankunsi mu byishimo byinshi nyuma yo gushyira hasi akabando agacinya akadiho k’ibyishimo by’uko yashyikirijwe inzu yakomeje agira ati “munshimirire cyane Perezida wa Repuburika Paul Kagame mwese mwese mbahaye amashyi n’impundu mwakoze cyane”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yashimye umuco mwiza abanyarwanda bamaze kwiga wo gufatanya ndetse bikaba ikirenga iyo hari umwe mu baturage ugizweho ibyago ngo kuko abaturage bose bahagurukira rimwe bakamufasha nta yindi nyungu biteze itari iy’uko mugenzi wabo bashaka ko abaho neza.
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje ashima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.







