Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) rwasabye abaturage bo mu Karere ka Kirehe kwirinda icyaha cy’icuruzwa by’abantu, hasobanurwa ibitiza umurindi icyo cyaha birimo ubujiji, ubukene bukabije, ihohotera n’ubwumvikane buke mu ngo.
Mu bukangurambaga RIB yakoreye mu Murenge wa Gatore kuri uyu Kane tariki 21 Ukuboza, abakozi b’uru rwego basobanuriye abaturage icyo icyaha cy’icuruzwa ry’abantu aricyo ndetse no gushakira inyungu ku bandi.
Gasana Alexis, Umukozi wa RIB ku rwego rw’Igihugu watanze ikiganiro yavuze ko ubusanzwe umuntu atari igicuruzwa, ndetse bidakwiye ko acuruzwa mu buryo ubwo aribwo bwose; ariko igihangayikishije ari uko hari aho bigaragara ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu kiriho hirya no hino ku isi, ariyo mpamvu hashyirwa imbaraga mu kukirwanya.
Yasobanuye ko icuruzwa ry’abantu rishobora gukorerwa imbere mu Gihugu no mu mahanga, abwira abaturage zimwe mu mpamvu zitera icuruzwa ry’abantu zirimo ubujiji n’ubukene bukabije.
Agaruka ku izindi mpamvu yagize ati: “Ihohotera n’ubwumvikane buke mu ngo nayo ni impamvu, kwifuza gukira vuba cyane cyane urubyiruko rw’iki gihe abenshi baba bashaka gukira vuba, akumva atazanyura muri za nzira zose tuzi abantu banyuramo bashaka amafaranga cyangwa bashaka ubuzima, wamugeraho ukamubwira uti ndashaka yuko tujya muri ibi bintu kandi harimo imari, akaza wese atabanje gutekereza.”
Yakomeje agira ati: “Abafite inshingano z’uburere bw’abana n’urubyiruko muri rusange iyo badohotse ku nshingano zabo, nacyo ni icyuho cy’icuruzwa ry’abantu. Iyo utegereye umwana wawe ngo umenye ibyo abamo, abo bagendana, umenye n’ibitekerezo bye munajye inama; ushobora kuzisanga yagucitse kuko hari abantu barimo mamureshya ku ruhande.”
Mu zindi mpamvu havuzwemo ivangura, intambara, ibiza na politike mbi.
Hari bamwe mu baturage b’i Gatore bitabiriye ubu bukangurambaga bagaragaje ko iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu harimo n’abatanze ubuhamya byabayeho, n’abandi bagaragaje ko babyumvise bwa mbere, bakaba bagiye gufata ingamba.
Mukangamije Claudine wo mu Kagari ka Nyamiryango yagize ati: “Umwana wanjye bamutwaye inshuro ebyeri, nigeze kwitabaza Leta tumukura muri Mushikiri, yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza, ariko mu cyumweru gishize nabwo baramutwaye, n’ubu ndabasaba ko mwamfasha kuko kugeza ubu ntabwo nzi aho umwana wanjye ari kubarizwa.”
Nyiransabimana Epiphanie ukorera mu isantere ya Gatore na we ati: “Badusobanuye ko hari abantu bahura n’ikibazo cyo gucuruzwa cyane nk’uku dutuye hafi n’umupaka, umuntu ashobora kubwira umwana ati tugende njye kuguha akazi, akamucisha iy’amazi akaba yamujyana nka Tanzania, twumvise ko tugomba kubimenyesha RIB bitaraba; kandi batubwiye ko icuruzwa ry’abantu ryibasira igitsina gore n’urubyiruko; n’ingaruka zabyo.”
Naho Dusabamahoro Damien we yagize ati: “Twari tumenyereye ko hari icuruzwa ry’abantu bajyanwa hanze, ariko no mu Gihugu twumvise ko bibaho kandi numvise ari icyaha gihanwa n’amategeko; ingamba rero ni izo kureba abantu bashobora kuba bacuruza abandi tukabatanga bagakurikiranwa.”
Ubu bukangurambaga mu Karere ka Kirehe, bwibanze mu mirenge y’Akarere ka Kirehe ikora ku mipaka n’ibihugu by’u Burundi na Tanzania.
Nubwo nta mibare y’abantu bacurujwe yagaragajwe, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe babwiye MUHAZIYACU ko hari ibibazo bwakira bijyanye n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, ariyo mpamvu bushimira RIB kuri ubu bukangurambaga.
Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yagize ati: “Ikiriho ni uko icuruzwa ry’abantu rihari, wanashingira ku buhamya abaturage bitangira, no ku bufatanye na RIB twagiye twakira abantu, ababyeyi akubwira ko atazi ahantu umwana we ari, twagiye twakira abana yarageze inaha akakubwira ati njyewe mvuye Omani, mvuye muri Arabia Soudite, nahahuriye n’ibibazo, banyambuye telefone, banyambuye udufaranga nari mfite,…ntabwo biri ku rwego rwo hejuru ariko bagiye bahari bakeya. Rero turashimira ubufatanye na RIB ko nibura abaturage bamenya amakuru kuko hari ababijyagamo batabizi, hari ababigushwagamo n’abandi bantu nabo batabizi.”
Muri ubu bukangurambaga RIB yasobanuye ko hari ingaruka nyinshi zigera ku muntu wacurujwe zirimo izo ku mubiri nko gusambanwa, gukubitwa, guterwa indwara zitandukanye, ingaruka ku bijyanye n’amarangamutima n’imitekerereze n’ingaruka ku bukungu; hasobanuwe kandi n’icyo amategeko ateganya ku muntu wahamwe n’icyaha cyo gucuruza abantu.










