MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

RIB yasabye ko n’ibyapa byamamaza inzoga zahagaritswe bikurwaho

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
04/08/2026
Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB

Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu bose bafite ibyapa cyangwa ubundi buryo bwose bwamamazaga inzoga n’ibinyobwa byahagaritswe kubera kutuzuza ubuziranenge, bagomba kubikuraho mu maguru mashya kugira ngo hubahirizwe amabwiriza yatanzwe n’inzego zibishinzwe.

Yabigarutseho kuri uyu wa 4 Kanama 2026 mu kiganiro Waramutse Rwanda, aho yasobanuye ko urugamba rwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge rudashobora kugerwaho n’inzego z’umutekano zonyine, ahubwo ko rusaba ubufatanye bw’inzego z’ibanze n’abaturage.

Yagize ati: “Uruhare rw’inzego z’ibanze rwo ni urwa buri gihe ariko n’uruhare rw’umuryango ni urwa ngombwa. Ntihagire ukomeza kwishora muri ibi bintu ahubwo dufatanye dutunge agatoki aho ibi binyobwa biri n’aho bashobora kubihisha.”

Dr. Murangira yavuze ko nyuma y’icyemezo cyafashwe na Rwanda FDA cyo guhagarika inganda zakoraga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no kubikura ku isoko, n’ibikorwa byose byo kubyamamaza bigomba guhita bihagarara.

Yagize ati: “Abamamaza bafite ibyapa bose babikureho, ubwo ikigiye gukurikira tugiye gusaba ko itegeko ryubahirizwa. Ubwo rero iryo tangazo ryamamaza rikureho, ibitangazamakuru, yaba kuri Radio cyangwa YouTube, kuraho ayo matangazo yamamaza.”

Ibi bibaye mu gihe ibikorwa byo gukura ku isoko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bikomeje hirya no hino mu Gihugu, nyuma y’uko Rwanda FDA ifunze inganda zirenga 100 zagaragaye zitujuje ibisabwa n’amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa.

Inzego zibishinzwe zikomeje gusaba abaturage kutanywa ibyo binyobwa no gutanga amakuru ku bantu babikora cyangwa babikwirakwiza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Hegitari zirenga ibihumbi 10 zigiye guhingwa mu buryo bubungabunga ubutaka

Ngoma: Hegitari zirenga ibihumbi 10 zigiye guhingwa mu buryo bubungabunga ubutaka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU