Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze, Umugabo wigisha muri Kaminuza, ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga.
Mu butumwa bwa RIB bwo ku wa Mbere, tariki ya 19 Mutarama 2026, iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu bihe bitandukanye uwo mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera, abizeza amafaranga.
RIB yavuze ko uwo mwarimu ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, mu gihe dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.
Mu butubwa bwa RIB yanyujije ku rukuta rwayo rwa X yagize iti: “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera abizeza amafaranga. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.”
RIB yanaboneyeho umwanya wo kwibutsa abantu bose ko gusambanya umwana ari ukumuhemukira no kwangiza ubuzima bwe bw’ejo hazaza, kandi bigira ingaruka ku muryango we, yihanangiriza uwo ari we wese ubikora.
Muri ubu butumwa yagize iti: “RIB iributsa abantu bose ko gusambanya umwana ari ukumuhemukira kuko bimwicira ubuzima bwe bw’ejo hazaza, bigira ingaruka ku muryango we ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange. RIB irihanangiriza uwo ari we wese usambanya umwana ko ibyo bikorwa bitihanganirwa kandi inasaba abana kwirinda ababashukisha amafaranga n’ibindi bintu bitandukanye bagamije kubashora mu busambanyi cyangwa ishimishamubiri bibicira ubuzima.”
Icyaha cyo gusambanya umwana giteganwa n’ingingo ya 14 y’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya igifungo kuva ku myaka 20 ariko kitarenze 25 ku muntu urebwa n’icyaha.






