MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Perezida Kagame yasabye abayobozi gukosora ibitagenda neza cyangwa bagahindurwa

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
29/11/2021

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abajyanama mu nama njyanama z’uturere gukosora ibyo bakora bitagenda neza cyangwa bakavuga ko badashoboye bagahindurwa.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021, ubwo yasozaga amahugurwa yari agenewe abajyanama bo mu turere 27 baherutse gutorwa.

Aya mahugurwa akaba yaberaga mu Ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari.

Ni amahugurwa yari agamije kubakarishya ubumenyi no kubereka inshingano zabo akaba yari amaze iminsi umunani.

Perezida Kagame yibukije aba bayobozi ko bakwiriye gusubiza amaso inyuma bakareba aho ibintu bitagenze neza maze bakabikosora.

Yabasabye ko aho byagenze neza bakwiriye kubigeza ku rundi rwego, anabibutsa ko bakwiriye gushyira imbere ibyifuzo by’abaturage kuko ari bo babicaje mu myanya barimo.

Ati: “ Ntimwatowe? Ni ukuvuga ngo abagutoye ni bo bahagushyize, bahagushyira se ngo bigende bite? Ngo ujye kwireba wowe ubwawe? Nushaka wirebe ariko nabo wibuke ko aribo bahagushyize kandi bakeneye byinshi kurusha ibyo ukeneye.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko iyo ukoze wireba gusa nk’umuyobozi, ibintu bitagenda neza agaragaza ko iyo ureba abo uhagarariye, abo uyobora, washaka ukireba nyuma, bitanga umusaruro.

Perezida Kagame yasabye abayobozi bari bari mu mahugurwa gukemura ikibazo cy’igwingira rikigaragara hirya no hino mu turere, ababwira ko niba bashaka kugira Igihugu kigwingiye.

Ati: “Bihinduke cyangwa se namwe muhindurwe, ntabwo twabemerera ngo mugwingize Karongi, uwa Musanze ayigwingize, ntabwo Karongi na Musanze ari ibyanyu, bigombe bihinduke byanze bikunze cyangwa se mwegure, mubwire abantu ko ibyo mwababwiye mwababeshye.”

Mu bajyanama 458 baherutse gutorwa hagaragajwe ko 310 ari bashya, 148 ni abari basanzwemo, abayobozi b’uturere 15 ni bashya; mu gihe abandi 12 ari abari basanzwe mu myanya.

Perezida Paul Kagame (Amafoto: Village Urugwiro)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka RwamaganaGishariPaul Kagame

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Ikigo cya GS Rwabiharamba cyahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’asaga miliyoni 43Frw
Amakuru

Ikigo cya GS Rwabiharamba cyahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’asaga miliyoni 43Frw

25/11/2026
Meya Musabwasoni yavuze ibyo azibandaho mu guteza imbere Akarere ka Rwamagana 
Amakuru

Meya Musabwasoni yavuze ibyo azibandaho mu guteza imbere Akarere ka Rwamagana 

25/11/2026
 Dufitiye ideni abaturage -Meya Kakooza, akimara gutorwa
Amakuru

 Dufitiye ideni abaturage -Meya Kakooza, akimara gutorwa

25/11/2026
Kugira Gatsibo ikigega cy’Igihugu cy’ibiribwa biri mu byo Meya Sekanyange azibandaho
Amatora

Kugira Gatsibo ikigega cy’Igihugu cy’ibiribwa biri mu byo Meya Sekanyange azibandaho

25/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Gufatira ifunguro ku ishuri byatumye bakoresha igihe neza mu myigire yabo

Bugesera: Gufatira ifunguro ku ishuri byatumye bakoresha igihe neza mu myigire yabo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU