Mu mwiherero w’akarere ka Nyagatare w’iminsi ibiri uri kubera i Rwamagana, abayobozi b’akarere bibukijwe ko nta mpamvu yo gufata umwanya bakajya mu mwiherero mu gihe imyanzuro yawo idashyirwa mu bikorwa nkuko baba babyiyemeje.
Ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yatangizaga umwiherero w’abajyanama, abafatanyabikorwa na bamwe mu bakozi b’Akarere ka Nyagatare yibanze cyane ku mpinduka zikwiye gusigwa n’umwiherero.
Yagize ati: “Ikibazo maze kubona ntabwo ari ingamba zifatwa, ntabwo ari ibyemezo bifatwa; ikibazo ni ukutita kuri ibyo biba byafashwemo ibyemezo, abantu bakabifata bikarangira ejo mukagaruka mukongera mugafata ibyemezo nka byabindi mwafashe ubushize.”

Guverineri Mufulukye yakomeje agira ati: “Kubera iki ibintu bifatwamo ingamba bidakurikiranwa, nta mpamvu y’uyu mwiherero yo gufata ibyemezo bidashyirwa mu bikorwa, byaba byiza mutagize umwiherero mu by’ukuri ni ugusesagura umutungo w’igihugu kuko ubwo muri hano ibi byose birishyurwa, niba abantu bagenda bakicara bagafata ibyemezo ntibishyirwe mu bikorwa ni ugusesagura umutungo wa Leta.”
Bamwe mu bakozi bo mu karere ka Nyagatare nabo ntibahakana ko muri bagenzi babo, hari abadakora neza ndetse ngo ubu bazajyana ingamba nshya zizatuma bikosora.
Ndamage Andrew, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo wari mu bitabiriye uyu mwiherero, yagize ati: “Birashoboka ko umuntu umwe cyanga babiri yagira intege nkeya ntabashe gushyira mu bikorwa ibyo aba yahawe, kubera izo ntege nke z’umuntu birashoboka ko hari icyadindira. Dufite abaturage, abafatanyabikorwa natwe ubwacu abayobozi tugiye kwicara tubereke ingamba dukuye hano kugirango ingamba zifatiwe aha n’igihe twihaye bishyirwe mu bikorwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe D. Claudian yemeza ko ikibazo cy’abadakora neza gihari ariko ingamba zihari zizatuma bakora neza.
Yagize ati: “Abantu batuzuza inshingano zabo iki nicyo cyatuzanye mu mwiherero, kuko hari ingamba nyinshi zifatwa ariko kuzishyira mu bikorwa niho haba ikibazo, ibi kandi biterwa n’impamvu nyinshi ariko icy’ingenzi ni uko abantu bakwiye kubigira ibyabo icya kabiri utujuje inshingano akabibazwa, iyo twaje hano tuba twibaza ngo ese nta mbogamizi zindi umuntu yagize zatumye atagera ku nshingano ze(……) umuntu utazabasha gukora inshingano ze ntabwo twumva yakomeza gukora ibyo ntabwo byashoboka.”

Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyagatare Atukunda Rukuba Chantal nawe yemeza ko icyo biteze kuri uyu mwiherero ari uko buri wese uri mu nshingano akwiye kubibazwa.
Mu bibazo byagaragajwe muri aka Karere bibangamiye imibereho myiza y’abaturage biteganywa kuganirwaho harimo; ikibazo cy’imiryango 828 yabaruwe idafite aho kuba, gusana inzu 1,521, ubwiherero bugomba kubakwa ni 378, gusana ubwiherero bumeze nabi ibihumbi 4,078, abararana n’amatungo 2,348.





